Nyuma y’ukwezi kurengaho iminsi 10 ni ukuvuga iminsi 40 M23 yigaruriye umugi wa Bunagana uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mupaka uyihuza na Uganda, ubu uyu mutwe wa M23 wamaze gushyiraho inzego z’ubutegetsi zigizwe n’imidugudu umunani mu gace yigaruriye ka Jomba gaherereye muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nubwo M23 yari yatangiye intambara ivuga ko itagamije kwigarurira uduce twa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibintu byaje guhindura isura maze uyu mutwe wigarurira umugi wa Bunagana uwirukanyemo ingabo za Leta ya Congo FARDC. Nyuma y’iminsi micye nibwo M23 yavuze ko igiye gokomeza intambara ndetse ikanigarurira utundi duce nyuma ya Bunagana.
Intambara yarakomeje ndetse M23 ibasha kwigarurira uduce twinshi two muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru turimo Jomba, Runyoni, Rwankuba, Kabindi Rumangabo n’utundi. N’ubwo yari yarigaruriye utu duce yari itarashyiraho inzego z’ubutegetsi ariko ubu zamaze kujyaho mu gace ifite mu biganza ka Jomba ko muri teritwari ya Rutshuru.
Jomba iherereye hafi y’u Rwanda na Uganda kuri ubu mu mudugudu 10 iyigize umunani muri yo iri mu maboko ya M23 ndetse yamaze no gushyiraho abayobozi bayo basimbura abari6barashyizweho na Leta ya Congo.
Kuba M23 yashyiraho inzego z’ubutegetsi mu duce yigaruriye bisa n’ibigaragaza ko nta gahunda ifite yo kurambika intwaro hasi ngo ijye mu biganiro na Leta ya Congo. M23 ivuga ko irwanira uburenganzira bw’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru. Ntawe uzi nimba ingabo za Jenerali Sultani Makenga zaba zishaka gushinga Leta yigenga muri Kivu y’Amajyaruguru ariko nta n’uwabura kubikeka ashingiye ko uyu mutwe wa M23 wamaze gushyiraho inzego z’ubutegetsi mu duce wigaruriye.