DR Congo: Abasirikare 2 bafite ipeti ryo ku rwego rwo hejuru , barashinjwa ibyaha birimo gutanga Bunagana( Dore ibindi byaha barimo barashinjwa)

Abasirikare babiri bo mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafite ipeti ryo ku rwego rwo hejuru rya Colonel, barashinjwa ibyaha byo kugira uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Bunagana birimo guhunga imbere y’umwanzi no guta imbunda.

Abasirikare babiri bo mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafite ipeti rya Colenel, barashinjwa ibyaha byo kugira uruhare mu ifatwa ry’ umujyi wa Bunagana birimo guhunga imbere y’ imbere y’ umwanzi no guta imbunda nk’ uko bivugwa na Radio Okapi.

Aba basirikare bafite ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Congo, ni Colonel Désiré Lobo et Jean-Marie Diadia bari abayobozi ba regime ya 3 412 ndetse n’iya 3 307 zariho zirwana na M23 mu rugamba rwahuzaga uyu mutwe na FARDC.

Aba ba-Colonel bashinjwa ibyaha bine;

.Guhunga imbere y’umwanzi

.Guta imbunda n’amasasu

.Kurenga ku mabwiriza

.Kwigabiza ibya rubanda

Ubwo umujyi wa Bunagana wafatwaga na M23 muri Kamena uyu mwaka, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’abasirikare ba FARDC bakizwa n’amaguru bahungira muri Uganda ndetse bataye ibimodoka bikoreshwa mu rugamba bizwi nk’ibifaru.

Aba basirikare bahoze ari abayobozi b’Ibikorwa bya gisirikare ubwo Umujyi wa Bunagana wafatwaga na M23 muri Kamena uyu mwaka, aho bari mu ntambara yaberaga mu bice bya Tchengerero na Bunagana.

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bubashinja kugira uruhare mu ifatwa rya Bunagana, aho bataye imbunda n’amasasu ndetse na zimwe mu modoka za FARDC bikajya mu maboko ya M23.

Mu iburanisha ryabaye ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, abanyamategeko bunganira aba basirikare, basabye ko barekurwa by’agateganyo ku bw’impamvu z’ubuzima bwabo ngo kuko bombi bafite indwara zikomeye nkuko byemejwe na raporo ya muganga.

Aba basirikare batawe muri yombi kuva muri Nyakanga uyu mwaka wa 2022, babanje gufungirwa muri Gereza ya Munzenze ubundi baza koherezwa mu ya Gisirikare kugira ngo bakomeze gucungirwa bya hafi.Iburanisha ritaha, ryimuriwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 19 Ukwakira 2022 aho iburanisha rizingira muri dosiye nyirizina.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.