Dore uburyo 10 abagore bakundira abagabo babo kurusha ubundi mu mibanire yabo ya buri munsi. Ingingo 1 benshi bayihuriyeho

 

Abagabo si bo bagira ibyo bakunda ku bagore gusa, ahubwo hari n’ibyo abagore bakunda ku bagabo, aho usanga hari bimwe na bimwe bahuriyeho. Nk’uko bisanzwe hari imico y’abantu bamwe na bamwe abandi bakunda ndetse bakaba banayigana, bitewe n’uko babona kuba hamwe nabo byabashimisha.

Niyo mpamvu hari imico myiza abagore baba bifuza ku bagabo babashatse.

1.Abagore bakunda umugabo ubabwira neza (ubasingiza/imitoma): By’umwihariko umugore iyo umugabo amubwiye nabi ahita yibwira ko umugabo abikoreye impamvu. Nk’uko abagore ari abantu basesengura cyane kandi amaranga mutima yabo akaba aba hafi cyane, iyo umugabo amubwiye nabi yibaza ko hari abandi abwira neza, kuko niba atamubwiye neza ari uwo bashakanye nta n’undi yabwira neza.

2.Abagore bakunda umugabo ubabwiza ukuri.Abagore cyangwa abakobwa ntibakunda umugabo utababwiza ukuri. Kuko iyo umugabo amubwiye cyangwa akamwizeza ikintu runaka, umugore we arabizirikana, ahubwo agasigara areba niba koko ibyo wamubwiye ari ukuri. Iyo asanze uri umugabo uvuga amagambo menshi ukagera aho wibagirwa ibyo wamubwiye ntashobora kukugirira icyizere, kabone n’iyo wamubwira umwizeza ko wisubiye ho ntashobora kukwizera.

3.Abagore bakunda umugabo utabavunisha: Igihe cyose umugabo abwira umugore we ko imirimo y’urugo ari iye cyangwa ngo gahunda zimwe na zimwe zireba umugore gusa ntabwo ari byiza kuko bibangamira umugore cyane. Aha twavuga nk’aho umugabo ahora abwira umugore ko abana ari abe, igihe umugore atari mu rugo kandi umugabo ahari ; akaba atabwira umukozi ngo akorere abana isuku, ahubwo umugore yataha akamubwira ngo reba uko abana bawe basa, umaze iki ? Niba rero uri umugabo ukaba wajyaga ubikora wumva ko uri mu kuri, gerageza ubigabanye kuko abagore babyanga urunuka.

4.Abagore bakunda umugabo ubaha impano zitunguranye (Surprise): Bikundira umugabo ubaha kado (Impano, gift), bituma umugore agirira umugabo icyizere gihambaye, kuko aba abona ko umugabo aho ari hose amutekereza.

5.Abagore bakunda umugabo ubitaho (ubatetesha): Bakunda umugabo ubitaho igihe cyose bari kumwe. Ibi ni ibintu bishimisha abagore cyane kuko iyo umugabo yeretse umugore ko amukeneye cyangwa ko ashaka kuba hamwe nawe, bituma umugore nawe akora ibishoboka byose ngo ashimishe umugabo we. Niba utabikoraga, gerageza ujye wereka umugore wawe ko umwitayeho ndetse ukeneye n’ibiganiro bye kuko abagore barabikunda cyane. Ikintu gishimisha umugore cyane ni ukumva umugabo ahora amubwira ko amukunda.

6.Abagore bakunda umugabo ubitaho (ku bwiza):Bikundira umugabo ubitaho ku bijyanye n’ubwiza. Ni ukuvuga ko umugore wese aho ava akagera akunda umugabo umenya ko umugore akeneye kwambara neza, gukoresha umusatsi, ndetse no kumenya ko abana nabo bagomba gusa neza. Nk’uko bakunze kubivuga ko urugo rugaragarira ku mugore.

7.Abagore bakunda umugabo ubatega amatwi: Abagore ntibakunda umugabo utabatega amatwi, cyane mu gihe urimo kuganira n’umugore wawe, ni byiza kumutega amatwi ukamwereka ko ibyo arimo kukubwira bikubaka kandi wishimiye kuganira na we ; n’iyo waba wumva udashaka kubyumva ugomba gukora uburyo bwose umwereka ko ushaka kumwumva.

8.Abagore bakunda umugabo udasesagura: Iki ni ikintu kibangamira abagore mu mibanire yabo n’abagabo babo, aho usanga abagabo kubera kutamenya cyane ibikenewe mu rugo nk’umugore, iyo umugore abonye umugabo asesagura biramubabaza, akabifata nk’aho udashaka ko urugo rwanyu rutera imbere. Nti mubyumve nabi, ntabwo ari ukuvuga ko abagore babarira cyangwa bagenzura umutungo (amafaranga) w’abagabo babo, ahubwo namwe mwagombye kugira aho mugarukira ntimurengere.

9.Abagore bakunda umugabo utabaca inyuma: Ni ukuvuga igihe cyose umugore abonye ibimenyetso bimugaragariza ko umugabo ashobora kuba amuca inyuma, ntibimushimisha. Aha twavuga nk’igihe umugabo ahora atanga ingero ku bandi bagore, abwira umugore we imyambarire y’abandi, imisatsi, uko abandi bagore bafata abagabo babo neza, bigatuma umugore atekereza ko umugabo amuca inyuma. Ibi rero abagore ntibabikunda na gato, niba wajyaga ubikora utabizi cyangwa se ubizi ariko utazi ko ari bibi wisubireho.

10.Abagore bakunda abagabo babagisha inama: Bikundira abagabo babagisha inama. Ni ukuvuga ko abagore bakunda cyane umugabo ubagisha inama igihe cyose hari ikintu runaka kigiye gukorwa mu rugo by’umwihariko iyo ari ibintu bifitiye urugo akamaro. Urugero nk’umugabo ashobora kuba ashaka kubaka inzu, agafata inguzanyo muri banki atabibwiye umugore ; nyuma umugabo akabwira umugore ko bagomba gutangira kwishyura banki, umugore agasanga ni bishya kuri we. Aha rero rwose abagore ntibibashimisha na gato ahubwo babyanga urunuka, kuko biranasenya nk’uko byagaragaye ko bisenya ingo zitari nke. Niba uri umugabo cyangwa umusore ugerageze kwitwararika kuri ibi kuko abagore bagira amaranga mutima aba hafi ku buryo bishobora kugusenyera ugirango n’ibintu byoroheje, kuko abagore ni abantu basesengura cyane kurusha abagabo kandi bikaba bisiga bibababaje cyane bikanatuma batakariza ikizere abagabo babo.

 

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi