Dore impamvu abantu bazi ubwenge batajya bata umwanya wabo mu matiku

Ishyari ni nk’imungu iba mu mubiri w’umuntu ikamurya itamubabariye, kuko iyo umuntu agira ishyari nta kintu ageraho uretse guta umwanya we ku bandi gusa. Abahanga bavuga ko nta kintu cyiza na kimwe cyigeze gituruka mu kugira ishyari, nk’uko tugiye kubirebera hamwe.Dufate urugero: Mugenzi wawe akoresha urubuga rwa ‘Facebook’ cyane kukurusha, iyo ashyizeho ubutumwa (Post), abantu babukunda ari benshi kurenza ubwawe cyangwa bamuha ibitekerezo kurusha wowe. Umaze igihe ubyitegereza umutwe ukakurya ugafuha, mbese ukababazwa nabyo mu mutwe wawe hakazamo intekerezo nk’igihumbi, harimo n’izikubwira ngo nyamara wamugirira nabi. Iri ni ishyari.

ESE NI IBIHE BINTU BITUMA ABANTU B’ABAHANGA BATAGIRA ISHYARI MURIBO?

1. Ishyari ryangiza urukundo rwari rukomeye: Iyo hagati y’abantu babiri hajemo ishyari rikomeye cyangwa se riri ku rwego rwo hejuru, abantu bakundanaga cyane bahita batandukana muri ako kanya cyangwa nyuma yaho, ariko urwo rukundo ruba rwinjiwe n’imungu ntabwo ruramba. Ibi bituma abantu bazi ubwenge badaha agaciro ishyari na gato, mu buzima bwabo bw’urukundo ndetse n’ahandi.

2. Ishyari rirarwaza gusa: Ishyari rifata umuryango wawe ufunguye rikawufunga, rigafata umuntu wari ufite umutima mwiza rikawugira mubi, rigafata uwari ubayeho ubuzima bw’inzozi ze, abaho kubw’inzozi z’abandi. Ishyari rifatisha imyanzuro mibi  ihubutse, bigatuma uremba kandi utarwaye.

3. Bishakira ubuzima bwiza gusa: Abantu bazi ubwenge cyangwa abahanga baba bashaka kubaho ubuzima bwabo bwiza, aho guha umwanya abandi bantu n’ibyabo.

4. Ishyari rituma umuntu atishimira ibyo atunze: Iyi ni imwe mu mpamvu nyamukuru zituma abantu bazi ubwenge batagira ishyari, kuko bahora bishimira ibyo bagezeho mu buzima bwabo banashaka ibindi.Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kunezezwa n’ibyo mugenzi wawe yagezeho ari byiza, kuko bituma ubwonko bwawe n’imitekerereze bihinduka bikaba byiza cyane. Abantu bagirwa inama yo kwirinda ishyari mu rwego rwo kubaho ubuzima bwabo.

Abahanga kandi bemeza ko ishyari ryangiza ibyo wari uzi, aho gukomeza kuzamuka mu iterambere no mu bumenyi ahubwo ugasubira hasi, bitewe n’umwanya wawe wamaze uwuha abandi. Ibi kandi bituma abagira ishyari basigara bonyine, kuko abantu bose babacikaho babigizemo uruhare.( src: Powerofpositivity)

Related posts

Umukobwa nakubwira rimwe muri aya magambo uzamenye ko  yakubenze mu kinyabupfura

Abasore benshi bibwira ko amafaranga ariyo akurura abakobwa n’ abagore baribeshye , hari ikindi kibararura

Uburyo bwagufasha kugabanya uburakaru bw’ umukunzi wawe mu gihe wamuciye inyuma