Dore impamvu abagabo aribo barimo gupfa cyane muri iki gihe kurusha abagore? Umva icyo impuguke zivuga

  • Ese ni iki gituma abagabo bapfa mbere ugereranije n’abagore?
  • Ese byakubayeho kumva umugabo abwira umugore we ati “Ninjye uzapfa mbere yawe”

Ibi n’ubwo ntawuburana n’urupfu, ubushakashatsi bugaragara ku rubuga rwa Harvard university bugaragaza ko muri rusange abagore babaho igihe kirekire ugereranije n’abagabo aho muri rusange ku rwego rw’isi usanga abagore babaho imyaka 7 y’inyongera ugereranije n’abagabo bavukiye rimwe nabo.


 
Kuki muri rusange abagabo bapfa mbere? 
Nk’uko bigaragara  mu nyandiko ya Dr Robert H. Shmerling igaragara ku rubuga rwa Hardvard university  hari impamvu zitandukanye zituma abagabo bapfa mbere y’abagore

Dore ni izi zikurikira

  • Abagabo bafata risk cyane ugereranije n’abagore

Bitewe n’uko ubwonko bw’umuntu buremye, igice kigenga kwigengesera gikora ku muvuduko mutoya ku mugabo ugereranije n’umugore. Ibi bituma abagabo bapfa cyane mu bikorwa by’urugomo, mu ntambara, mu gutwara imodoka wasinze, mu kwicwa … ugereranije n’abagore. Ibyuko abagabo batagira ubwoba nabyo biri mu bituma bishora mu kunwa amatabi menshi no kunywa inzonga cyane ugereranije nabagore

  • Abagabo bakunda kugira akazi gateye ubwoba kanakurura ibyago

Nk’uko iyi mpugeke ya Havard ibivuga, abagabo bakunda kwisanga mu kazi kakurura urupfu vuba nko kwisanga bakora igisirikare, kuzimya umuriro, gukora mu mirimo y’ubwubatsi n’indi mirimo itandukanye ishobora guteza urupfu.

  • Abagabo bakunda kwicwa n’indwara zifitanye isano n’umutima ku myaka yo hasi 

Muri rusange abagabo bafite ibyago birenze 50% ugereranije n’abagore byo guhitanwa n’indwara z’umutima. Abagabo muri rusange bafite igipimo kiri hasi cya estrogen ugereranije n’abagore ibi bikaba byaba ari nyirabayazana wo gutuma bibasirwa n’indwara z’umutima. Ikindi kiyongeraho ni ukudafata neza imiti igabanya umuvuduko w’amaraso, kwiyongera kwa cholesterol n’ibindi.

Dore ibyo ugomba kwirinda wa mukobwa we niba ukunda kwambara impeta ahantu hose ubonye kuko ushobora kwisanga wabuze umugabo.

  • Abagabo ni banini ugereranije n’abagore

Ni nk’itegeko rigenga ibibaho, uko inyamaswa igenda iba nini cyane niko igenda yisanga mu byago byo gupfa mbere y’inyamaswa z’ibiro bicye. Ibi usanga biba no ku bagabo usanga muri rusange barusha ubunini abagore.

  • Abagabo ntago basabana cyane nk’abagore

Abagabo benshi ntago bagira ubucuti muri societe nk’abagore. Kwigunga no kuba bonyine akenshi byibasira abagabo cyane ugereranije n’abagore. Ibyago bya depression, kwiyahura no kubaho babihiwe birabibasira bitewe cyane no kudasabana bihagije ugereranije n’abagore.

  • Abagabo ntibivuza bihagije

Ugereranije n’abagore, kwisuzumisha cyangwa kujya kwa muganga abagabo babikora gacye cyane ugereranije n’abagore, kimwe mu bituma indwara zabibasira zikazavumburwa amazi yararenze inkombe.

  • Ni iki umugabo yakora kugira kimufashe kuzabaho igihe kirekire ?

N’ubwo hari byinshi utagira icyo ukoraho, hari icyo wagerageza nk’umugabo harimo gutinyuka kwivuza, kwisuzumisha no kujya kwa muganga ngo agusuzume indwara  izaba zikwihishemo uzimenye amazi atararenga inkombe.Kuba inshuti y’imyitozo ngorora mubiri no kurya no kunywa mu buryo buboneye (lifestyle)

Related posts

Inkuru yinshamugongo umusore yatwitswe ari mu bizima n’ abaturage arashya arakongoka

Ibyo kurya umukobwa n’ umugore barya bikabafasha gukuza amabere n’ amabuno

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza bari mu gahinda gakomeye , bitewe n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muntu w’ ingirakamaro