Dore imitoma 54 wabwira umukunzi wawe ugatuma agukunda by’ iteka ryose

Dore imitoma 54 wabwira umukunzi wawe ugatuma agukunda by’ iteka ryose

Mbere na Mbere , ugomba kumenya ko nta buryo bwiza bwo kugaragazamo urukundo buhari , ntabwo rwose.

Kwita ku muntu uko wabikora kose ubikuye ku mutima bimubera ibirenze kuko biba bikozwe n’ umuntu akunda.

Umwanditsi w’ igitabo cyitwa ‘ The 5 Love Languages’ witwa Gary Chapman yasobanuye uburyo abakobwa bakira urukundo binyuze mu magambo babwira n’ abo bakunda.

Ubu ushobora kuba uhise wibaza uti“ Ese ubwo ayo magambo nakoresha ni ayahe?”.

Dore imitoma ushobora kubwira umukunzi wawe.

1.Ndagukunda.

2.Sinshobora guhagarika kugutekereza.

3.Kuva ku munsi wa mbere duhura,ubuzima bwanjye ntibwigeze buba uko narimeze.Warampinduye wese, wanteretse ku isi nzima.

4.Nkunda iyo ngusetsa.

5.Nkukunda kurenza ibyiza byose bitatse isi, uri uwa mbere kuri njye.

6.Niwowe nzozi zanjye.

7.Ni wowe ntereye ho,niyo mpamvu nshibuka buri munsi.

8.Uri ururabo rwiza ruhora mu mutima wanjye.

9.Nzagukurikira aho uzajya hose.

10.Iyo turi kumwe buri kimwe kiba cyiza.

11.Nzagukunda kugeza mpfuye.

12.Iyo turi kumwe nta kindi kibazo kibaho cyangeraho.

13.Ese ubwo waba uzi neza ingano nkukunda?Ahari ntayo uzi.

14.Urukundo ni rwiza ariko urwacu ni rwiza cyane.

15.Kubera ko uri mu buzima bwanjye, ubu noneho nzi neza ko urukundo rw’ukuri rubaho.

16.Unzanira ibyiza gusa.

17.Twembi tumeze nk’amashaza abiri ataratonorwa.

18.Mbega ukuntu uri mwiza!

19.Nkukunda uyu munsi.Nzagukunda ejo.Kandi nzakomeza kugukunda na nyuma y’iyi minsi.

20.Ntabwo nemeraga ko abakobwa nkawe babaho.Ni impamo ndi umunyamahirwe kuko nakwiboneye.

21.Kuri njye, uri miseke igoroye, habe n’ikosa na rimwe rikurangwa ho.

22.Uzi n’ikindi?Aho ubuzima bwatwerekeza hose,uzahora uri uwa mbere kuri njye.

23.Igihe cyiza mu buzima bwanjye, ni cyo marana nawe

24.Iyo abandi bantu bari kuvuga uburyo bateye imbere,bagaragaza uko bahiriwe, njye ikintu kinza mu mutwe ni wowe.

25.Nkunda kukubona useka,umeze neza wishimye,nkunda kukubona unsekeraaa!

26.Niwowe wenyine ushobora kumpa ibi byiyumviro.

27.Ndagukumbuye cyane urukundo.

28.Kuko nakubonye rero,ntabwo uzigera umvaho nzagukunda mpaka.

29.Niwowe mukobwa mwiza nabonye ku isi yose.

30.Iyo ndi kubara imigisha mfite,niwowe uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwanjye.

31.Ungira udasanzwe.Utuma mporana akanyamuneza.

32.Ninjye musore wa mbere wishimye mu bakiri bazima kubera ko nkwita uwanjye.

33.Iyo turi kumwe,nta kindi kiba gihari.

34.Nta bindi bintu bihura neza cyane,nkanjye na we.

35.Nzagukurikira aho uzajya hose.

36.Nta wundi muntu unyumva nkawe ni impamo.

37.Uzi mugitondo nakangutse njya hanze nitegereza ikirere.Ndavuga nti ‘Mana warakose kurema iyi isi kuko wayishyizemo umuntu urema ibyishimo muri njye”.

38.Wowe ushyire mu mutwe ko unyuzuza mu buryo bwawe kandi bwihariye. Wumve ko nta wundi wabikora nkawe.

39.Wowe ujya ubasha kumenya ibyo nshaka ntaranabivuga.

40.Ijwi ryiza ku isi nkunda kumva ni ijwi ryawe.

41.Ntabwo nkukundira uwo uri we gusa, ahubwo nkukundira n’uwo nabaye we, n’uwo mbawe iyo turi kumwe.

42.Sinjya nkurambirwa

43.Kukugira mu buzima bwanjye, binyemeza ko iteka mfite umuntu nzahora nishingikirijeho,kabone n’ubwo waba utari kumwe nanjye. Nzi neza ko inshuro imwe nguhamagaye ihagije ngo tuvugane.

44.Uri mwiza.Ese wanyemerera nkakugumana iteka?

45.Guca mu buzima bugoye njye nawe, nibyo bidukomereza urukundo.

46.Nategereje igihe kinini,kugira ngo mbone umuntu umeze nkawe.

47.Niwowe mugore nahoze nifuza.

48.Byose byawe ndabikunda.

49.Mfite gahunda ikomeye ku hazaza hacu no ku bwacu.

50.Abasore benshi bashakisha ibyubahiro,abandi bagashakisha amafaranga,ariko uruku,icyo njye nshaka n’uko wowe uhora iruhande rwanjye.

51.Uzahora uri uwo nkunda.

52.Uri inkumburwa.

53.Sinzigera nkwibagirwa

54.Nzaharanira kubana nawe iteka ryose.

Niba ufite ikibazo cyangwa inyunganizi kuri iyi nkuru nyandikira ahatangirwa ibitekerezo cyangwa unyure kuri Email yanjye ariyo nshimiyimanafrancois963@gmail.com

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi