Byari amarira n’ agahinda kenshi mu gushyingura Nsengimana Jean Claude umunyamakuru wa Goodrich TV

Nsengimana Jean Claude umunyamakuru wa Goodrich TV yashyinguwe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022, nibwo habaye umuhango wo gushyingura , umunyamakuru wa Goodrich TV, Nsengimana Jean Claude benshi bafataga nk’ umuvandimwe, inshuti abandi akababera umwana mwiza.

Ni umuhango wabanjirijwe no kumusezeraho bwa nyuma iwabo mu rugo aho yari atuye mu Karere ka Nyarugenge , ahazwi nko mu Rugunga.

Uyu muhango waje gukurikirwa no gutanga ubuhamya ku bagiye babana nawe ndetse n’ abakoranye nawe.

Umwe mu bakozi ba Goodrich TV batanze ubuhamya wakoranaga na nyakwigendera ikiganiro Impamba , Oreste yatangaje ko abuze umuntu , umujyanama , inshuti ndetse n’ umuvandimwe.

Ati“ kuri njye mbuze umuntu twakoranaga ikiganiro , umujyanama, inshuti , ndetse n’ umuvandimwe kuko twabanaga umunsi k’ uwundi tuganira.

Agiye gitwari kuko yakundaga kuvugisha ukuri akanga akarengane. Yaharaniraga kubana na bose mu mahoro kandi agakunda gukora. Ntabwo ari Goodrich gusa ibuze umuntu , ahubwo n’ igihugu gihombye umukozi”.

Umwe mu bavandimwe be bavukana, akaba ari nawe wamukurikiraga yagize ati“ ubundi twavutse turi abana batandatu, Abakobwa batatu n’ abahungu batatu. Twari tumeze nka Couple ariko njyewe uwanjye aragiye , ubwo hasigaye Couple ebyiri Claude Imana imutuze aheza kuko usibye kuba twaronse ibere rimwe yari inshuti yanjye mu buryo bukomeye cyane”.

Ubu buhamya bwakurikiwe no kujya kumusabira , mu gitambo cya Misa cyaturiwe muri Katederali Mutagatifu Mikayeli( Saint Michel), mu nyigisho zatanzwe hakaba hagarutswe kukuba Roho z’ intungane ziri mu biganza by’ Imana , bityo bigatuma bizera ko na Caude ari mu biganza bya Nyagasani.

Nyuma yaje kujyanwa gushyingurwa mu irimbi ry’ inyamirambo , ahatangiwe ubundi buhamya bugaruka ku buzima bwe , ibyatumye abatari bake basuka amarira.

Jean Claude yavutse tariki ya 15 Kamena 1988 , atabaruka ku ya 15 Gicurasi 2022, akaba yari akiri ingaragu, yavukiye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge.

Jean Claude Nsengimana yakoze ahantu hatandukanye harimo Sanlam , NEC , Heal the Universe, Goodrich kuri ubu yakoreraga.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro