Dore icyo leta y’ u Burundi yatangaje ku Itabwa muri yombi rya Bruce Melodie, inkuru irambuye…

Umuhanzi Bruce Melodie yatawe muri yombi akigera i Bujumbura mu Burundi, mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Umutekano n’Iterambere muri iki gihugu rivuga ko akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Melodie yageze i Bujumbura ahagana ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, Akimara gusohoka ku kibuga cy’indege yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri Polisi gusobanura ibyaha ashinjwa n’umugabo witwa Toussaint. Uyu mugabo ashinja Melodie kuba yaramutumiye mu gitaramo mu Ukuboza 2018 ndetse akanamwishyura igice ku yo bari bavuganye ariko birangira uyu muhanzi ataje.

Toussaint avuga ko Bruce Melodie agomba ku mwishyura ibihumbi 2 ($) by’amadorali yamuhaye nk’igice cya mbere mu bihumbi bitandatu bari bavuganye, akanamwongera miliyoni 30 z’Amarundi zingana n’igihombo uyu muhanzi yamuteje. Byari biteganyijwe ko Bruce Melodie akorana ikiganiro n’itangazamakuru ku masaha y’umugoroba, abanyamakuru bamutegerereje mu cyumba cyari kuberamo baramubura kirasubikwa.

Mu itangazo Minisiteri y’Umutekano n’Iterambere mu Burundi yanyujije ku rukuta rwabo rwa twitter, ryemeza ko uyu muhanzi bamutaye muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana. Bruce Melodie yagiye i Burundi kuhakorera ibitaramo bibiri bikomeye, icyambere giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 ikindi kizaba bucyeye bwaho ku ya 3 Nzeri.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga