Dore ibyo wamenya ku ndwara y’ ubwoba yibasiye abantu benshi ishobora gutera urupfu

Indwara y’ubwoba izwi nka “ Phobie” igaragara nk’ikibazo cyo mu mutwe, aho umuntu uyifite agira ubwoba bwo gutinya ikintu runaka, yakibona akiyumvamo ubwoba atasobanura aho buturutse.

Mu rurimi rw’Ikilatini amagambo yose afite ijambo “Phobe” aba atanga igisobanuro cyo kwanga ikintu runaka. Nyamara mu bijyanye n’ubumenyi bwo mu mutwe, iri jambo ritanga ubusobanuro bw’iyi ndwara y’ubwoba, aho amagambo menshi aherwa n’iri jambo aba afite igisobanuro cy’indwara y’ubwoba runaka.

Urubuga rwandika ku buzima rwitwa “EurekaSante”, na Pschonet ruvuga ko imyigire n’uburere bwo mu muryango, bishobora kugira uruhare mu mpamvu z’iyi ndwara. Runavuga kandi ko umubyeyi ufite iki kibazo cy’ubwoba ashobora kwanduza aya marangamutima umwana abyaye.

Ariko runavuga ko ubwoba bworoheje, bwo bushobora no guterwa no guhura n’ibintu bitera ihahamuka mu bwana, byaba ari ukuri cyangwa ibyo atekereje. Batanga urugero rw’aho umwana warumwe n’imbwa ashobora guhora abyibuka, ndetse n’uwiyumvishemo kurumwa nayo nawe bikamubera uko.

“Phobie Sociale” cyangwa “Agoraphobie” igaragazwa no gutinya mu ruhame, umuntu ntabashe kuvuga mu bandi, yo ishobora kuvukanwa cyangwa igaterwa no kubona umuntu unnyegwa n’itsinda runaka, ubibonye agahita yitakariza icyizere yumva ko nawe byamubera uko. Ishobora guterwa kandi no gukurira mu muryango uri nyamwigendaho udakunze kwegerana n’abandi bantu.

Ninde ushobora gufatwa n’iyi ndwara y’ubwoba?

Eureka.net, igaragaza ko indwara y’ubwoba bworoheje ikunze gufata 10% kugera kuri 20%, aho abagore ari inshuro ebyiri ku bagabo. Agoraphobie nk’ubwoba mu ruhame, ifata abantu babarirwa 8% kugera ku 10% ku buryo bworoheje, ikibasira cyane abafite imyaka hagati y’imyaka 18 na 35 aho 80% muribo baba ari abagore.

Izindi ngaruka mbi ziterwa n’ubwoba

Umuntu ubana n’izi ndwara, agira ikibazo cy’ubwigunge, guhungabana bigatuma benshi bashaka kwikiriza mu biyobyabwenge, ibisindisha n’imiti itandukanye bakeka ko yavura iki kibazo.

Uburyo bwo kuvura indwara y’ubwoba

Hari imiti imwe n’imwe (antidepresseur) itangwa ikagira uruhare mu kugabanya ikibazo cy’ibimwaro no kutamera neza mu bandi. Iyi miti ariko ihabwa abagize ikibazo cy’imyifatire ifitanye isano no kuba barigeze gusekwa, no kuba barasebejwe n’abandi bantu.

Indwara y’ubwoba “Phobie” ikunze kugaragara ku bantu benshi, ariko kuba igaragara mu buryo bwihishe, bituma hari abayigira ku buryo buhishe ntibashe kumenyekana. Urubuga Psychonet.fr rukaba ruvuga ko abantu bakurira mu miryango yigendaho n’abagira ipfunwe ryinshi “Grand timides”, bafite amahirwe menshi yo gufatwa n’iyi ndwara.

Zimwe mu ndwara z’ubwoba

Nyctophobie Peur de la nuit “ gutinya ijoro”,Nudophobie Peur de la nudité “gutinya kwambara ubusa”,
Panophobie Peur de tout “ gutinya byose ugahorana kwikanga”,Genophobie Peur du Sexe “ gutinya imibonano mpuzabitsina”,
Entomophobie Peur des insectes “ gutinya udukoko duto” n’ibindi.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.