Dore ibyo wakora ngo abasore bakwisanzureho mu rukundo kuko iyo utabikoze bishobora kukuviramo kugumirwa.

Buriya hari igihe usanga umukobwa atinywa n’abahungu cyane ndetse n’uwo bakundanye ntabashe kumwisanzuraho uko bikwiye neza cyane , ukabona ahorana urwikekwe bitewe n’impamvu zitandukanye kandi akenshi ugasanga n’umukobwa ubwe atazi ikibazo afite gituma abasore bamutinya.

Gusa hari impamvu biturukaho ndetse bigakemurwa na nyirubwite akaba ariwe ubasha gutinyura abahungu kumwisanzuraho,kuko bishobora kumuviramo kugumirwa.

.Kuba umukobwa afite ababyeyi bamufuhira cyane kuburyo nta muhungu upfa kugera muri urwo rugo ngo aje kureba umukobwa wabo, nabyo bituma bamutinya kandi nugize igitekerezo akabigendamo buhoro kuko aba atinya ko bamubonana n’umukobwa wabo.

.Kubenga cyane ku mukobwa, ugasanga hari abasore benshi yanze ko bakundana cyangwa n’uwo bakundanye ntibamarane kabiri, nabyo bituma abahungu bagenda babibwirana maze bakamucikaho bose n’uje batamuzi bakamubwira amateka ndetse akaza nawe yikandagira kuko nta cyizere cy’uko nawe azahabwa urukundo.

.Kugira agasuzuguro gakabije ku mukobwa kuburyo nta muhungu numwe avugisha cyangwa akabiyemeraho, nabyo bishobora gutuma nta muhungu umuzi ushobora kumva yamuvugisha ngo amusabe urukundo, ndetse n’uje akaza yikandagira kuko ataba yizeye ko icyifuzo cye cyakirwa neza.

.Umukobwa agomba kubanza kumenya impamvu umuhungu amutinya ntamwisanzureho kuko birashoboka ko nawe abigiramo uruhare akaba agira igitsure akaba asa n’utinyitse,cyangwa akuze,maze bigatuma umuhungu yitinya.

Dore uko watinyura abasore bakakwisanzuraho

Iyo wamenye ikibazo ufite gituma abasore bataguyinyuka ngo baguterete cyangwa n’uje ukabona yikandagira,ugerageza kugishakira igisubizo, ukabaganiriza, ukirinda kuba igifura,ukabaha karibu iwanyu ukajya usurwa n’urungano n’ibindi .

Niba ari kimwe muri ibi twavuze haruguru cyangwa hari ikindi wibonyeho, ukabikemura kugira ngo utazavaho ubura umugabo ukaba wanagumirwa.

Ngibyo ibishobora gutuma umukobwa atajya abona abasore bamwisanzuraho neza, bikaba byanavamo kubura umugabo bazabana kuko ntawe umutereta ngo amuhe urukundo nyarwo bitewe na zimwe muri ziriya mpamvu twavuze haruguru.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi