Dore ibyo ugomba kuzirikana mu gihe cyose wamaramaje gukora imibonano mpuzabitsina wiyibye

 

Gutinyuka imibonano mpuzabitsina bikomeza gufata intera nini, benshi biganjemo abakiri bato bakirengagiza zimwe mu ngaruka ziremeye zirimo no kwiyandarika, gusa bimwe bikwiriye kuzirikanwa ku banananiwe kugenzura amarangamutima yabo.

 

Abanyarwanda baciye umugani ngo “umuhana avayo ntumuhana ajyayo”. Ibi bigaragaza ko uwafashe uyu mwanzuro bigoye kumubuza cyangwa kumugira inama yo guhagarika izi ngeso, cyane cyane ku babikora ku bo batashakanye batizeye ndetse batanaziranye.

Dore bimwe mu byo kuzirikana igihe ugiye kubonana n’umukobwa, umusore, cyangwa undi muntu mutemerewe guhuzwa n’iki gikorwa:

1.Mupimishe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina: Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA ntizipimishwa ijisho, kuko benshi uhura nabo ukabona basa neza, nyamara udasobanukiwe n’uko ubuzima bwabo buhagaze. Iki gikorwa gishobora kugusiga mu marira ya burundu hejuru y’ibyishimo by’akanya gato ukangiriza ahazaza hawe. Kumenya uko mugenzi wawe ahagaze ni inshingano kandi igihe cyose.

Igihe ugiye kuryamana n’umuntu utizeye, utazi bihagije, musabe mwipimishe indwara zishobora kwandura binyuze muri icyo gikorwa, cyangwa mukoreshe agakingirizo.

2.Zirikana agaciro kawe: Abiganjemo urubyiruko batakaza ubunyangamugayo bwabo nyuma yo kwishora muri iyi ngeso yo kuryamana n’abandi mu buryo budaciye mu mucyo, cyangwa kugira umwuganizi umwe (uwo mwashakanye, rimwe na rimwe bigahinduka ingeso ibararura burundu”.Iyo uganiriye n’abakunze gukora imibonano mpuzabitsina muri ubu buryo bavuga ko umwanzuro wo kuyireka byabananiye kubera kurarurwa nabyo, bagatakaza agaciro kabo yaba mu miryango cyangwa mu babazengurutse.Igihe utekereje ku hazaza hawe, n’agaciro kawe, bituma wirinda ibikorwa bibi birimo no kwiyandarika.

3.Teguza uwo mugiye kubonana
Ku bantu bakuze ndetse bafite imyaka y’ubukure yo kwifatira umwanzuro, bakwiye kuganira mbere yo gukora imibonano. Bamwe bahura bafite gahunda yo kuganira kubera kubaho ubuzima budafite intego no kutazirikana ku ngaruka zishobora kubabaho, bagakora imibonano batunguwe.Gufatirana umuntu ugendeye ku marangamutima yawe byitwa gufata ku ngufu cyangwa guhohotera. HuffPost itangaza ko kuganira n’umukunzi wawe cyangwa uwo mugiye kwinjirana muri iki gikorwa bikwiye, bikab ku bwumvikane bwanyu mwembi.Igihe wamaramaje gukora imibonano mpuzabitsina wiyibye cyangwa ku muntu utizeye, ibuka kwirinda cyangwa ukoreshe agakingirizo

 

Related posts

Umukobwa nakubwira rimwe muri aya magambo uzamenye ko  yakubenze mu kinyabupfura

Abasore benshi bibwira ko amafaranga ariyo akurura abakobwa n’ abagore baribeshye , hari ikindi kibararura

Uburyo bwagufasha kugabanya uburakaru bw’ umukunzi wawe mu gihe wamuciye inyuma