Dore ibintu utari uzi byangiza ubuzima bw’ abakundana.

Dore bimwe mu bintu biri mu bituma urukundo rwanyu rucumbagira, bitangira ari bitoya ariko mutarebye neza bishobora gutuma ruhagarara.

Nta kindi wakora rero usibye kubyirinda ukanabirinda umukunzi wawe, mwembi mukabigendera kure, bityo mukaba murinze urukundo rwanyu:

1.Kutiyitaho: Kuba umaranye igihe kinini n’umukunzi wawe, ntibivuze ko bihagije; kuba kandi akuzi neza agukunda uko uri – ibyiza byawe n’ibibi byawe- ntibivuze ko bihagije nta kindi ushobora gukora. Si byiza ko ujya mu bwiherero ugasiga udasutsemo amazi ngo ni uko mujya no gukundana ariko wari umeze yabyihanganiye, nta n’ubwo ari byiza ko musohokana utikozeho, ngo wambare neza, usokoze imisatsi yawe neza, ku buryo buri munsi abona impamvu yo kugumana nawe, ku buryo n’abandi bakureba koko bakabona ko afite umukunzi mwiza. Ni ngombwa kumwereka ko ari umuntu w’agaciro imbere yawe ku buryo buri gihe uba ugomba kwishimira kuba ari uwawe ukabimwereka umuha agaciro akwiye koko.

2.Gukora amasaha arenga ayo mwagombaga:Rekera aho gutaha bwije, bitari uko gusa nawe ubwawe nta gihe wiha ahubwo kuko n’uwo ukunda nta mwanya na muke ukimuha. Gerageza kuva ku masaha wakoraga nibura ukureho nk’abiri ukomeze kugera ubwo uzumva nawe ubwawe usigaye ubona umwanya wo kuruhuka. Impamvu y’ibi rero si no kugira ngo uruhuke gusa, nta n’ubwo impamvu bibangamira umukunzi wawe ari uko atakikubona gusa, ahubwo ni uko iyo umaze igihe ukora cyane utaruhuka n’ibiganiro byawe ubwabyo biba ari ibyerekeranye n’akazi kawe gusa, bityo ugasanga ariko konyine uha umwanya mu buzima bwawe, umukunzi wawe ntiyongere kubona umwanya mu buzima bwawe

3.Kumwima agaciro:Mu bintu bya mbere bibangamira couple, harimo kuba udaha agaciro umukunzi wawe.Aha ntibivuze kumugurira impano gusa, kumuha indabyo nziza z’amaroze, ibi byose si byo byonyine byereka umukunzi wawe ko umuhaye agaciro. Ahubwo, wenda niba muri kumwe, jya umureba umwereke ko n’ubu utarumva uburyo yakwemereye ko utura mu mutima we; birahagije ko umenya kandi ukamubwira ikintu cyose gishya cyamubayeho, niba yambaye umwenda mushya, niba avuye muri salon de coiffure, ugahita ubibona kandi ukabimubwira; ntugatinye kumubwira igihe ubona asa neza cyangwa yambaye neza, ntugatinye na rimwe kumubwira icyo umutekerezaho cyane cyane iyo ari cyiza kandi ubona ko gishobora kumwubaka.

4.Gufuha birenze urugero:Burya iyo ukunda umuntu ni ngombwa ko umufuhira, ariko na bwo iyo urengereye ntibiba bikiri byiza.Rekera aho kumucunga no kumucungisha abandi, si umujura. Rekera aho gucunga ubutumwa bugufi yakiriye kuri telefoni ye, rekera aho gucunga email zamwandikiwe n’izo yanditse. Jya umenya ko ikintu cy’ingenzi mu rukundo ari icyizere kandi mwese mukakigirirana. Iyo ukomeje kumwereka ko utamwizeye, agera aho akaruha na we akagera aho akumva ntaryohewe bityo rwose akaba yanisangira undi umuha amahoro.

5.Guhora mu bintu bimwe:Ya resitora mwakundaga gusohokeramo, rya funguro mwakundaga gusangira, ha hantu hose mwakundaga gutemberera,… muri make bya bindi byose mwajyaga mukunda, bya bindi byose byajyaga bibashishikaza, byose mwarabyibagiwe, mwarabitaye,…ubu musigaye mubana nk’abantu bamenyeranye bihorera mu bintu bimwe, nta mwihariko wanyu mufite, nta gashya mu rukundo rwanyu kandi urukundo ni nk’ururabyo rusaba guhora ruvomerwa, ibi nabyo biri mu bituma couple inanirwa, igacumbagira byarimba ndetse ikaba yanahagarara burundu.

Related posts

Umukobwa nakubwira rimwe muri aya magambo uzamenye ko  yakubenze mu kinyabupfura

Abasore benshi bibwira ko amafaranga ariyo akurura abakobwa n’ abagore baribeshye , hari ikindi kibararura

Uburyo bwagufasha kugabanya uburakaru bw’ umukunzi wawe mu gihe wamuciye inyuma