Dore ibintu byakwereka umukobwa ko umusore yamukunze akabura uko abigenza

Bamwe bakunze kwibasira abagabo bavuga ko nta rukundo bagira bitewe n’uburyo bagaragara nk’abakomeye badasamara, gusa menya ko umusore ufite ibi bintu yakunze bidasubirwaho.Igitsinagabo kirakunda ndetse cyane kandi bagira ibyiyumviro nk’abagore n’abakobwa. Dore ibintu bizakwereka umusore wakunze urukundo rwa nyarwo nk’uko bitangazwa na Elcrema.

1.Yumva umukunzi: Umusore ugukunda azakumva n’umutima wawe wose n’iyo byaba bigoye kukumva. Uburyo bwose wamuvugishamo wavugira hejuru cyangwa hasi, yihanganira kukumva kuko yifuza kukugumana.

2. Ntazuyaza kukwitangira: Nk’uko bisanzwe, ntibitera ubwoba kwitangira uwo wakunze. Abagabo bo byoroha kurutaho yaba mu buryo bw’igihe, amafaranga, n’ibindi. Buri mugabo wese wakunze by’ukuri abona ibyishimo by’umukunzi we nk’ikintu kiruta byose.Mu gihe bakunze kuvuga ko amafaranga aza mbere mu guhitamo umukunzi ku gitsinagore, abagabo bo urukundo n’umubano mwiza bawushyira imbere kuruta ibindi byose.

3.Agukunda uko uri: Umugabo ugukunda by’ukuri ntazuyaza kukwishimira no kukugaragaza mu bantu nta kimwaro afite. Urukundo rw’umugabo wakunze bya nyabyo ubibonera mu biganiro bye, imyitwarire ye n’ibindi.Umugabo ukunda umugore we cyangwa umusore ukunda inkumi runaka, amushyigikira mu bihe byose byaba iby’intsinzi n’ibihombo.

4.ArakurwaniriraUmugabo ugukunda ahangana na bamwe bifuza kugusenya n’igihe udahari, akakuburanira udahari kubera urukundo, ntiyifuze kumva abakuvuga nabi rimwe na rimwe bakamuhindukira abanzi.

5.Agufata nk’umuryango n’inshuti magara: Umuntu ugukunda asigara aguhangayikiye nk’umunyamuryango we, ku buryo yirinda no kugushora mu ngeso mbi cyangwa kukugira inama yakwangiriza isura n’ubuzima.Nk’uko umugabo akunda umuryango we agakomeza no kuwushyigikira ni na ko arinda umukunzi we kugira ngo ahorane umunezero.

6.Ahora yifuza kuguhobera: Guhoberana ni kimwe mu bintu byongera urukundo hagati y’abantu babikora bikaba akarusho ku bantu bari mu rukundo rwa nyarwo nk’abagore n’abagabo, abasore n’abakobwa. Guhoberana bituma umukunzi wawe yumva aruhutse n’igihe yumvaga ababaye cyangwa akeneye uwamuba hafi.

7.Yirinda ibyo wanga akagunda ibyo ukunda: Umugabo wagukunze n’umutima we wose yirinda ibyo wanga ndetse agakunda ibyo ukunda, yirinda kukubabaza. Igihe ukunda ibihabanye n’ibye ntabwo umubera umutwaro cyangwa ngo akuyoboze igitugu, ahubwo arabyakira mukabana mu mahoro.

8.Arakubaha: Icyubahiro burya si icy’abagabo gusa, ahubwo ni icya buri wese, nta n’umwe udakenera kubahwa no kwitabwaho. Umugabo wakunze arangwa no kubaha umukunzi we, kandi agaterwa isoni no kumubwira ibitagira umumaro.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi