Dore ibintu byagufasha gutsinda ububabare bw’urukundo.

Gukundana n’umuntu utagukunda bishobora kugira ingaruka zikomeye mu kwihesha agaciro kwa muntu ndetse no kwigirira ikizere, kuko usanga utishimye,utanyuzwe ndetse wihebye bigaragarira buri muntu wese ukubona.

Twakuboneye uburyo 7 bwagufasha kwikuramo ayo marangamutima bikoroheye.

  1. Emera ko uwo muntu atagukeneye

Niba umunsi umwe utekereza ko umuntu agukunda undi munsi bikabura menya ko ntarukundo ruhari.Gerageza kureba urukundo rwawe muburyo butandukanye. Birasa nk’urukundo rusanzwe? niba ushobora kubona ko umukunzi wawe atagukunda ibyo bizagufasha.

Igihe cyose ushaka ko muhura cg se umuhamagara tekereza uburyo we agiye kubifata ariko niwumva ko uko yabifata kose ntacyo bitwaye uzaba uhisemo kuba imbata ye ariko nutekereza kuburyo ari bubyakire bizagufasha gufata umwanzuro wicyo gukora.

  1. Gerageza urangaze ibitekerezo byawe

Niba ushaka kurenga urukundo rwawe rudakenewe guma kure y’umukunzi wawe,ushake ibintu uhugiramo bitaguha umwanya wo kumutekerezaho bizagufasha kugera kuntego zawe ndetse no guhagarika guta igihe.

  1. Shakisha umuntu muhuje ikibazo

Ntabwo ari wowe wenyine ufite icyo kibazo cyangwa wahuye nacyo gerageza ushake umuntu wahuye nacyo bibaye byiza yaba yarakivuyemo kuko azakumva cyane ndetse no kumenya amagambo ukeneye kumva bizamworohera cyane ko uzaba ukeneye amagambo meza mu gihe uzafunguka ukamusangiza uko wiyumva.

Niba kandi wumva ntawe ushaka gusangiza ibibazo byawe hindukirira ubuhanzi hari ibihangano byinshi bikubiye mundirimbo ndetse n’amafilime byagufasha kuva muricyo kibazo.

  1. Gerageza kwiyitaho wowe ubwawe

Usanga akenshi umuntu ufite ikibazo nkicyo asa n’uwiyanze kuburyo no kwiyitaho ubwo ubona ntacyo bimubwiye ari nako bamwe bafata imyanzuro idakwiye ugasanga bariyahuza ibiyobyabwenge kandi nyamara izo n’ingaruka zizakuzira wenyine wamukunzi wawe ameze neza, ariko siko byakagenze niba ufite icyo kibazo gerageze wiyiteho use neza,ureke gutekereza cyane kubyahise ahubwo urebe ejo hazaza hawe bizagufasha.

  1. Kora imyitozo ngororangingo

Hari inzira nyinshi zo kugarura amarangamutima yawe harimo no gukora imyitozongororamubiri kuko bizagufasha gutekereza neza bikurinde guhubuka mu gufata imyanzuro yawe.

  1. Rekera gutekereza uwo muntu munzozi zawe zahazaza

Hari umugani mwiza mubahinde uvuga ngo’ Niba ifarashi yawe ipfuye yiveho ufate indi nawe rero ugomba kurekera kwishyira mu nzozi zidafite ibyiringiro.Ntakintu cyangiza nko gutegereza ko umuntu agukunda,niba ubona ko umuntu atakwitayeho mureke kuko suko ananiwe kwerekana urukundo ahubwo ntarwiyumvamo.

  1. Ntukarakare

Kunanirwa k’urukundo n’igice cy’ubuzima.Niba hari ikidahuje n’ibyifuzo byawe ntago biguha uburenganzira bwo kwanga abo mudahuje igitsina cyane ko buri muntu agira igeno rye niba uwo atari uwawe hari undi wawe, kandi amahirwe y’umukunzi wawe ntagomba gutuma wigomwa ibyishimo byawe.

Mbere yo kurakara ukwiye kubanza kwishyira mumwanya w’uyu muntu ese wowe witeguye kuba wabana n’umuntu kubera ko wamugiriye impuhwe gusa ntarukundo? numara gutekereza ibyo bizagufasha gukomeza ubuzima kandi wishimye.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.