Dore ibintu biteye amatsiko umugore wese aba yifuza gukorerwa n’ umugabo we mbere y’ uko asinzira atagombye kubimusaba. ( ibi byo ni ingenzi cyane kuko iyo utabikoze urugo rurasenyuka)

Nk’umugabo ni inshingano za we kumenya ibyo umugore wawe akwifuzaho kandi ukamuha umwanya atagombye kubigusaba.Dore bimwe mu bintu 3 umugore aba yifuza gukorerwa n’umugabo we nyamara adashobora guobora ngo abimubwire:

  1. Abagore bose bakunda gusomwa byuzuye urukundo nijoro mbere yo gusinzira

Ntabwo azigera abikubwira ariko buri gihe aba yiteze ko uri bubikore. Ibi byerekana ko umwitayeho bidasanzwe.Gerageza umuhe akabizu(agasomyo) k’urukundo ku ruhanga rwe azaryama anezere kandi asinzire neza

  1. Buri mugore wese aba yiteze ko umugabo we amwifuriza ijoro rihire(Goodnight)

Kabone n’ubwo waba wagize umunsi mubi gute ntuzigere wibagirwa kumubwira aka kajambo ko kumwifuriza ijoro ryiza.Nubwo ushobora kuba ubisuzugura wumva ntacyo bimaze, kumwifuriza ijoro ryiza byerekana ko uri umugabo uzi inshingano zawe kandi bigafasha mu kongera urukundo no kwiyumvanamo hagati yanyu.

  1. Abagore benshi bishimira gukangurwa mu gitondo igihe baguye agacuho bagasinzira cyane.

Birashimisha cyane gukangurwa mu gitondo n’umuntu wishimira cyangwa ukunda. Bikaba akarusho iyo ubikoze wanamaze kumutegurira ibya mu gitondo nk’icyayi, ikawa,…Ubundi agikanguka uzamwifurize igitondo cyiza, cyangwa umubwire uburyo aba asa neza mu gitondo, uko waraye umurota, Uburyo se umukunda kurusha abandi…

Ibi nubikora nta wundi mugabo azakurutisha mu buzima bwe kereka nyine niba n’ubusanzwe atari yarigeze agukunda.

Related posts

Mbere yo kujya mu rukundo banza urebe niba bino ubyujuje,utazisanga urimo kuririra mu myotsi

Urutegereje abakobwa bakunda kubenga kenshi mu rukundo

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo