Dore ibimenyetso bishobora gutuma uwari umukunzi wawe akugarukira ngo mwongere mukundane.

Bikunze kubaho kenshi cyane ko abantu bakundana bagera igihe bagatandukana ariko nyuma yaho bakaza kongera kwihuza bagakundana nk’ uko byari bisanzwe bitewe n’ impamvu zitandukanye uwakugarukiye akwifuzaho..

1.Kutamenya gufata icyemezo:
Kutamenya gufata icyemezo ni kimwe mu bibazo abantu benshi bakunda guhura nacyo.Hari abantu usanga batazi neza icyo bashaka mu buzima bwabo.Niyo mpamvu akenshi ubona abantu bamwe bakunda gusubirana kenshi n’abo bahoze bakundana.

2.Irungu : Ni ikintu gishavuza cyane.Bijya bibaho ko uwo mwahoze mukundana akugarukira kuko afite irungu , akaba akeneye umuntu bazajya baganira.

3.Irari:Iyi niyo mpamvu ituma uwo mwakundanaga cyangwa abo mwakundanaga bakugarukira. Abenshi bagaruka kubera irari baba bafite. Akenshi niba mwarigeze kuryamana, bibuka uko byagenze cyangwa uko wamubaga hafi mu bijyanye n’akabariro, bakagaruka bizeye ko uko byahoze ariko bizasubira. Ntibaba bagarutse kubera urukundo ahubwo baba bagaruwe n’irari.

4.Ashobora kuba akigufitiye urukundo:Umwanditsi wa Elcrema atangaza ko iyi ariyo mpamvu yayigize iya nyuma kuko iba ngo ifite amahirwe angana na 30% yo kubaho.

Akomeza avuga ko akenshi abakundana bahitamo gutandukana kuko nta marangamutima baba bagifitanye ari nayo mpamvu bigorana ko yakugarukira kubera urukundo akigufitiye.

Related posts

Umukobwa nakubwira rimwe muri aya magambo uzamenye ko  yakubenze mu kinyabupfura

Abasore benshi bibwira ko amafaranga ariyo akurura abakobwa n’ abagore baribeshye , hari ikindi kibararura

Uburyo bwagufasha kugabanya uburakaru bw’ umukunzi wawe mu gihe wamuciye inyuma