Dore ibice 10 by’ umukobwa bikurura abagabo bose bo kuri iyi isi bigatuma amarangamutima yabo azamuka bakaba banabibagaragariza mu ruhame.

Burya koko nkuko bikunzwe kuvugwa, buri kintu n’umumaro wacyo, no mu rukundo byavugwa ko rufite icyo rushingiyeho, kuko hari icyagutera gukunda umuntu runaka, ariko kenshi ku bakundana cyangwa abari gushakisha abakunzi, cyane ku mugabo, hari bimwe wareberaho bikunze gukurura abagabo cyane.

Tugendeye kubyo ushobora kubwirwa n’abandi cyangwa ibyo nawe ubwawe wiboneye kandi wiyumvamo, usanga akenshi bimwe mu bice by’umubiri w’umukobwa/umugore bihurirwaho na benshi ko aribyo bifasha mu gukurura abagabo cyane.

Duhereye ku kibibanziriza mu kurusha ibindi bice mu gufasha gukurura abagabo cyane, twabateguriye ibice 10 ku mubiri w’umukobwa ushobora gusangamo ibyo umukunzi wawe agukundaho cyane.

Ibi ni byo bice by’umubiri ku mukobwa bishobora gukurura abagabo bigatuma amarangamutima yabo azamuka bakaba banabibagaragariza mu ruhame.

1.Ikibuno: Iyo umugabo abonye umugore ufite ikibuno giteye uku n’uko ashobora kugira ibyiyumviro bitandukanye muri we bitewe n’imiterere yacyo. Ni nayo mpamvu uzasanga abakobwa benshi bambara amapantalo, amakanzu cyangwa amajipo ahambira cyane ikibuno cyabo ngo kibashe kugaragara, kenshi nanone ukabona abagabo bakurikiza amaso iyo umukobwa abanyuzeho, bareba imiterere yacyo.

2.Inda:Uko inda y’umukobwa iteye nabyo biri mubintu bikurura abagabo. Hari abakobwa baba bafite munda hato bakunze kwita munda 0, hakaba n’abafite munda hanini hakunze no kugaragaraho imihiro benshi bita ibinyenyanza.

3.Amabere: Amabere akurura abagabo ku rwego rwo hejuru kuburyo n’iyo umugabo yifuje kugirana imishyikirano irenze n’umukobwa, uzasanga ahitira gukora ku mabere. Ni nayo mpamvu uzasanga abagore benshi bambara imyenda igaragaza amabere mu rwego rwo gukurura cyangwa kwigarurira imitima y’abagabo.

4.Iminwa: Bitewe n’uburyo iminwa y’umukobwa iteye, umugabo ashobora kumwiyumvamo ku rwego rwo hejuru ku buryo akenshi binarangira amusabye ko yamubera inshuti.

5.Inseko: Inseko y’umugore ikurura abagabo cyane cyane iyo ari yanseko yoroheje benshi dukunze kwuta Kumwenyura. Iyo umugore amwenyuriye umugabo we burya ngo akanyamuneza gataha ku mutima ibyishimo bikamurenga.

6.Amaso: Amaso y’umukobwa akurura abagabo ku rwego rukomeye, kuburyo abagabo benshi bifuza umukobwa ufite amaso runaka. Ibi bishimangizwa n’uko iyo umukobwa aterekeye umugabo amaso bigaragara akenshi nk’igikorwa cy’urukundo amufitiye.

7.Umusatsi: Abagabo bakunze nanone gukururwa n’imisatsi y’abagore ni nayo mpamvu akenshi uzasanga umugabo asaba umugore we gukoresha umusatsi we bitewe n’ibyifuzo bye.

8.Amaguru:Amaguru nayo aza mu bikurura abagabo bitewe n’uko ateye. Hari amaguru agaragara nk’afite imbaraga ashobora no kugira imbwana, n’andi yorohereye bakunze kwita amaguru y’ibitesi.

9.Intoki:Intoki z’umukobwa zikurura abagabo. Ibi uzakunda kubibona akenshi umukobwa akoze ku mugabo cyangwa amusuhuje akamuhereza ikiganza, hari ubwo akigumana akumva atamurekura.

10.Ibirenge:Iki gice kiri ku mwanya wa cumi ku bijyanye no gukurura igitsinagabo. Burya abagabo bakunda kwitegereza cyane, ni nayo mpamvu uzasanga igitsinagore kita kuri buri kantu kose. Ni kenshi uzasanga abagore basize amarangi ku nzara, bakunda kwambara inkweto zigaragaza ibirenge byabo byose kuko baba bazi ko hari icyo bivuze ku bagabo.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro