Dore amwe mu makosa abakobwa bo muri iki gihe bakora bakoreshwa n’ urukundo ubundi akazabangiriza ubuzima bwabo

Urukundo ni kimwe mu bintu bigize imibereho yamuntu ariko, akenshi urukundo usanga abantu benshi bakunda kurwita ubusazi kuko hari n’igihe rutuma umuntu atangiye gukora ibintu bidasanzwe murirwo.Dore amwe mu makosa abakobwa bakunda gukora m’urukundo ashobora kubangiriza imibereho ya burimunsi.

Dore amwe murayo makosa atuma abakobwa bicuza

Kohereza umusore amafoto y’ubwambure:Bijya bibaho ko umukobwa akunda umuhungu akamwimariramo ku buryo icyo uwo musore amusabye agikora. Bamwe mu bakobwa bajya boherereza abasore amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa bakifotozanya bambaye ubusa ariko iki ni kimwe mu bintu bishobora kwagiza ahazaza hawe igihe uwo musore yashyira hanze ifoto yawe wambaye ubusa hari amahirwe menshi byakwimisha mu buzima bwawe.

Kurwanya umuryango wawe kubera urukundo:Ni amakosa kwihutira kwiteranya n’umuryango wawe kubera umusore mukundana kuko akenshi uwo musore ntabwo aba akwifuriza ibyiza kurenza ibyo umuryango wawe ukwifuriza.

Gukunda umusore cyane kandi gukunda Imana byarakunaniye:Niba udafitanye umubano n’Imana icyiza waba uretse kugirana urukundo n’umusore ngo umwemerere ko uzamubera umugore.Kugirana umubano n’Imana abagabo bamwe babibona nk’ikimenyetso cy’uko witonda kandi witwara neza.

Kurara ku musore:Bamwe mu bakobwa bizera abasore kugeza ubwo bashaka ikinyoma babeshya ababyeyi kugira ngo bajye kurara ku musore igihe yibana. Ibi ni amakosa kuko bishobora kukwangiriza ahazaza harimo gutwara inda y’indaro ndetse n’ibindi

Refe:elcrema.com

Related posts

Ingeso abasore benshi bazira iyo bari mu rukundo

Ibintu abakobwa na bagore banga urunuka

Inzira 12 ziryoshye wakoresha ukereka urukundo uwagutwaye umutima