Dj Brianne yavuze ibidasanzwe byamubayeho nyuma yo kubatizwa

Gateka Esther Brianne wamamaye nka Dj Brianne, yatangaje ko nyuma yo kubatizwa akakira agakiza hari byinshi yagiye ahagarika gukora yarajyaga yibwira ko ari byo bimugira mwiza nyamara byose byari ukwibeshya.

Mu kiganiro yaraye agiranye na Tv10, Brianne yavuze ko nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi akemera kwakira Yezu/Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza mu buzima bwe, yatangiye kumenya ko hari byinshi yajyaga akora yibeshya ko ari byo bimugira mwiza cyane.

Brianne yavuze ko mbere yajyaga yisiga ibintu byinshi mu maso, akambara amaherena atagira ingano byose akabikora agira ngo abantu bamurebe babone ko ari mwiza.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubatizwa yaje gusanga burya ari mwiza kurusha iyo atishyizeho amaherena cyangwa ngo yishyireho ibindi bintu.

Brianne yavuze ko yahise afata umwanzuro wo guhita ahagarika kongera kwambara amaherena yibeshya ko ari byo bimugira mwiza.

Yagize ati “Amaherena nayavanyeho, mbere yuko mbatizwa numvaga ko abantu babona ko nsa neza, nkeneye ko bandeba bakabona mfite ibintu bidasanzwe, ariko maze kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza nabonye ko mwiza ibyo bintu ntabifite.”

Dj Brianne kandi avuga ko uretse kuba yarabyambaraga arwana no kugira ngo abantu babone ko ari mwiza, ari ku rundi ruhande byaranamunangamiraga.
Yavuze ko nk’iyo yajyaga kuryama nijoro, wasangaga biri gufatana n’amashuka ugasanga aryamye yumva atisanzuye, ariko ubu avuga ko nta kintu kikimugora kuko iyo aryamye aba yumva yisanzuye.

Related posts

Rema yavuze uko abantu bamuvugaho gusenga satani.

Umuraperi ukomeye ari mu nzira zo kwiyahura akoresheje isaha

Umugore wa The Ben, arembejwe n’ abakomeje kumwiyitirira