Diamond yanyomoje ibyo kuba yatandukanye na Zuchu

Diamond Platinamz nyuma y’amakuru yiriwe acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yatandukanye na Zuchu yamaze kuyanyomoza avuga ko atari byo.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku munsi w’ejo avuga ko kuva ku munsi w’ejo nta mukunzi afite ko nta atanakeneye kuba yajya mu rukundo gusa ngo niyongera kukubona azabibamenyesha nk’uko asanzwe abikora.

Ubu butumwa ntibwamazeho akanya kuko yahise abisiba gusa  byari byamaze kugaragara. Ibi abantu bakibibona babisamiye hejuru batangira kubihuza n’uko amaze iminsi avugwa mu rukundo na Zuchu bavuga ko bashobora kuba bashyize akadomo ku rukundo rwabo.

Kuri ubu Diamond yamaze kwandika ubundi butumwa kuri Instagram ye bunyomoza ibyo abantu bari kuvuga ko yatandukanye na Zuchu. Yavuze ko we yibereye ku kitwa arimo kwirira ubuzima ‘iraha’ ko abantu bakagombye kubanza bakumva neza icyo icyo muntu yashatse kuvuga ntibapfe kwivugira ibyo babonye, yongeraho ko  abantu bakundanye batapfa gutandukana gutyo gusa.

Related posts

“Wankunze ntabikwiriye mwami” Amwe mu magambo y’amashimwe ari mu ndirimbo ‘Ndi Uwawe’ ya Bonfils

Atuma benshi bemera ko Imana ibaho! Sobanukirwa Songella ufite ubwiza butangaje.

“Imbehe yanjye wubitse, yarubutse” Byinshi ku ndirimbo ikomeje kuba isereri mu mitwe y’urubyiruko