Davis D yatangaje ko atakitabiriye igitaramo yagombaga kugaragaramo mu karere ka Rubavu anavuga impamvu yabimuteye

Davis D yatangaje ko atakiri mu bazataramira abanyarubavu ku munsi w’ejo taliki ya 31 Ukuboza 2023 ku Gisenyi mu karere ka Rubavu bitewe no kuba hari ibyo n’imikoranire itaragenze neza ku ruhande rw’abaguteguye ibi bitaramo.

Mu ibaruwa ndende Davis D yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yandikiye Dj Bisoso wateguye ibi bitaramo amubwira ko atakitabiriye igitaramo yagombaga kugaragaramo ku munsi w’ejo taliki ya 31 Ukuboza 2023 bitewe n’imikoranire itaragenze neza ku ruhande rw’abateguye ibi bitaramo anisegura ku bakunzi be kubwo kubatenguha.

Davis D mu ibaruwa yagaragaje ko mu gitaramo baherukaga gukorera mu karere ka Musanze taliki ya 25 Ukuboza 2023 bitagenze neza bitewe no kuba abahanzi batinda kugera ku rubyiniro ibi bishobora kuba byakwangiza izina ry’umuhanzi. Yongeyeho ati kuba mvuyemo bibe byakubera isomo mu bitaramo by’ubutaha.

Ibi akaba ari ibitaramo byateguwe na Dj Bisoso yise Xmass and happy new year Party  icyiciro cya 2, aho biri kugaragaramo ibyamamare bitandukanye nka David D wamaze kuvamo, Chriss Eazy, Bushali n’abandi.

Ni ibitaramo byahereye mu karere ka Musanze taliki ya 25 Ukuboza 2023 bikaba bizasoreza mu karere ka Rubavu kuri iki cyumweru taliki ya 31 Ukuboza 2023.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga