Cristiano Ronaldo yasabye Al Nassr ikintu gikomeye, Manchester united na Man City zuricana, Lukaku, Wayne Rooney,…

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia yerekeje mu ikipe y’igihugu. Mbere y’uko agenda Ronaldo yasabye ikipe ya Al Nassr kumwongerera amasezerano azagera mu mwaka wa 2027.

Cristiano Ronaldo arifuza gukina igikombe k’Isi cya 2026 n’iyo mpamvu akomeje gusunika kugirango kizagere agikina. Ronaldo ubu afite imyaka 38, igikombe k’Isi kizongera kuba afite imyaka 41.

Manchester United iri gushaka umukinyi w’ikipe ya Benifica Joao Neves w’imyaka 19 ukina hagati mu Kibuga. Gusa ikipe ya Manchester City nayo yamaze kwinjira mu rugamba rwo rwo gushaka uyu musore.

Amakuru dukesha umunyamakuru Fabrizio Romano aravuga ko ikipe ya Chelsea mu meshyi itaha, izemerera umukinnyi Romelu Lukaku uri mu ntizanyo mu ikipe ya As Roma akagumayo Kuri miliyoni £37m.

Umwongereza Wayne Rooney watozaga ikipe ya DC united yo muri MLS, ari mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Birmingham City yo mu kiciro cya kabiri mu Bwongereza, Rooney ari guhabwa umushahara wikubye gatatu uwahabwaga John Eustace wirukanwe na Birmingham City.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda