Cote D’Ivoire ifunguye igikombe cya Africa yisasira Guiné-Bissau

Kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Mutarama 2024 nibwo muri Cote D’Ivoire hatangiye igikombe cya Africa 2023.

Cote D’Ivoire niyo yafunguye irushanwa itsinda ikipe y’Igihugu ya Guenea Bissau ibitego 2-0 byatsinzwe na Seko Fofana ku munota 4 na Jean Philippe Krasso ukinira Red Star Belgrade Serbia watsinze ku munota wa 58.

Seko Fofana ukinira ikipe y’Igihugu ya Cote D’Ivoire na Al Nassr yo muri Saudi Arabia niwe watsinze igitego gifungura irushanwa ry’igikombe cya Africa ku munota wa 4 nibwo yafunguye amazamu.

Amateka agaragaza ko Kuva mu 1998 igihugu cyakiriye igikombe cya Africa kidatsindirwa ku mukino ufungura irushanwa.

Ivory Coast bishimira igitego gifungura irushanwa.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda