Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Ikipe y’Igihugu ya Argentina yakatishije itike ya ½ cy’irangiza nyuma yo gutsindira iya Equateur kuri za penaliti 4-2 [1-1] mu mikino ya nyuma y’Igikombe gihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku Mugabane wa Amerika, Copa América ya 2024.

Ni umukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu taliki 5 Nyakanga 2024 kuri Stade NRG [Stadium] uyoborwa n’Umusifuzi, Andres Motento.

Ikipe y’Igihugu ya Argentina yari yagaruye Kapiteni wayo Lionel Andres Messi “La Pulga” yitwaye neza mu gice cya mbere ndetse igisozo ikiyoboye n’igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 35 gitsinzwe na myugariro Lisandro Martínez ku mupira yahawe na Alexis Mac Allister.

Umukino ugeze ku munota wa 62, Kapiteni Enner Valencia yahushije penaliti yabonetse nyuma y’umupira Moises Caicedo yari azamuye muri koruneri Rodrigo De Paul awufata n’ibiganza. Ni penaliti yashoboraga gutuma Abanya-Equateur icyizere kigaruka ayitera igiti cy’izamu, hakomeza kuririmbwa Umunyezamu, Emiliano Martínez.

Icyakora ku munota wa 90+1, Kevin Rodriguez ku mupira yari ahawe na John Yeboah yishyuriye Equateur igitego, biba 1-1; Abanya-Argentina bagira icyikango. Bahise berekeza muri za penaliti bidasabye gukina iminota 30 y’inyongera nk’uko itegeko ribivuga.

Muri za penaliti, Kapiteni Lionel Messi yahushije penaliti ya mbere ayitera umutambiko w’izamu ku ruhande rwa Argentina, mu gihe Mena na Minda muri penaliti enye Equateur yateye, ari bo bazihushijemo ebyiri zimbi zikurwamo neza n’Umunyezamu Emiliano Martínez “Dibu”.

Penaliti ebyiri John Yeboah na Jodi Caicedo binjirije Ikipe y’Igihugu ya Equateur, zaganjwe n’enye Argentina yatsindiwe na Julian Álvarez, Alexis Mac Allister, Gonzalo Montiel na Nicolas Otamendi.

Argentina yahise ikatisha itike ya ½ cy’irangiza muri Copa América ya 2024, aho izahura n’Ikipe y’Igihugu iza kurokoka hagati ya Columbia na Canada ziza gukina mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu taliki 6 Nyakanga 2024.

Martinez na Alvarez nyuma yo gufasha Argentina kugera muri ½ cya Copa América ya 2024!
Lionel Messi yahushije Penaliti ibanza!
Umunyezamu, Emiliano Martínez yakuyemo penaliti ebyiri!

Enzo Fernandez na Moises Caicedo basanzwe bakinana muri Chelsea bahuye bahanganye!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda