Chris Eazy yafashwe n’amarangamutima imbere y’abafana! Indirimbo Bana yamukoreye amateka mu gihugu cy’u Burundi

Mu gitaramo Chris Eazy yaraye akoreye mu gihugu cy’u Burundi cyo gusoza umwaka, abari bitabiriye igitaramo bamweretse urukundo rudasazwe binyuze mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yahuriyemo na Shaffi kuri ubu uba muri leta zunze ubumwe za America.

Chris Eazy yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo indirimbo mbo ze zitandukanye gusa ageze kuyitwa Bana igezweho muri iyi minsi, atungurwa no kuba abarundi bayirimbira bonyine, bamwereka ko ari indirimbo ikunzwe cyane mu gihugu cy’u Burundi. Uyu musore kwihangana byanze amarangamutima atuma apfukama imbere y’abafana.

Ni igitaramo yari yahuriyemo n’abahanzi batandukanye bo mu gihugu cy’u Burundi harimo na Big Fizzo ufatwa nk’umwe mu bahanzi bakuru muri kiriya gihugu.

Related posts

Yampano na Marina mu makimbirane: Indirimbo yasibwe, inkuru ihinduka ‘saga’Ati” Yampano yabuze amafaranga”

Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben, yemera no kukitabira

Madedeli yasubije urukundo ku murongo mushya yasezeranye mu ibanga rikomeye