CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yahisemo guhisha abakinnyi bayo bashya yerekeje muri ½ iyoboye itsinda [AMAFOTO]

APR FC yerekeje ku mukino wa nyuma idatsinzwe biyihesha Igikombe kuko izahura n'Ikipe y'umutumirwa [itabarizwa muri CECAFA]

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yerekeje muri ½ cy’Irushanwa rihuza Amakipe yo mu Burasirazuba bwa Afurika no Hagati, CECAFA Kagame Cup rya 2024, nyuma yo kunganya na SC Villa ibitse Igikombe cya Shampiyona ya Ouganda igitego 1-1, maze yuzuza amanota 7/9 iyoboye itsinda.

Wari umukino wa gatatu wo mu Itsinda rya gatatu [C] Ikipe ya APR FC yesuranagamo na SC Villa yo muri Ouganda kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024, nyuma y’uko APR FC yari yatsinze imikino yayo ibiri ibanza yayihuje n’amakipe ya Singida Black Stars [Tanzania] na El Merreikh Bentiu [Sudani y’Epfo].

Uyu mukino ntiwagaragayemo Umunya-Cameroun, Bemol Apam Assongwe, Umurundi Nshimirimana Ismail “Pitchou”; ndetse n’umunyezanu, Yvan Ruhamyankiko, mu gihe Umunya-Sudani y’Epfo, Sharaf Eldin Shaiboub n’Umunya-Ghana, Richmond Nii Lamptey bari bagaruwe ariko bicaye ku ntebe y’abasimbura.

Ni APR FC itarigeze ihinduka muri 11, kuko na none yari yakoresheje Umunyezamu, Pavelh Ndzila; Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert na Kapiteni Niyomugabo Claude bari mu bwugarizi; Umunya-Ouganda, Taddeo Lwanga, Ruboneka Jean Bosco na Niyibizi Ramadhan mu kibuga hagati; mu gihe Dushimimana Olivier “Muzungu”, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma bari bayoboye ubusatirizi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ntibyatinze, ku munota wa 29 wonyine Dushimimana Olivier “Muzungu” yari yamaze kubonera Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda igitego yashyirishijemo umutwe nyuma y’umupira wari uvuye muri koruneri yarewe na Ruboneka Jean Bosco, biba 1-0.

Igice cya mbere kigana ku musozo, ku munota wa 45, Najib Yiga yafatiranye APR FC ibaye nk’isubiye inyuma kugarira gato, maze ahita ayivumba igitego agomborera SC Villa, igice cya mbere kirangira amakipe yombi aguye miswi 1-1.

Mu gice cya kabiri, APR FC mu bihe bitandukanye yinjije mu kibuga Seidu Dauda Yussif, Mamadou Sy, Sharaf Eldin Shaiboub, Ndayishimiye Dieudonne Fils na Alioum Souané, maze basimbura Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma [Wari wavunitse], Niyibizi Ramadan, Dushimimana Olivier “Muzungu” na Mugisha Gilbert.

Umukino waje kurangira APR FC inganyije na SC Villa igitego 1-1 maze bidasubirwaho ihita ifata umwanya muri ½ cy’irangiza.

Uku kunganya kuri Stade ya KMC, kwatumye Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] bidasubirwaho iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 7, SC Villa yo muri Ouganda ikaza ku mwanya wa Kabiri n’amanota 5, naho Singida Black Stars yo muri Tanzania yo iza ku mwanya wa gatatu na El Merreikh Bentiu ya Kane zihise zisezererwa mu irushanwa.

APR FC ibonye itike yo gukina imikino ya ½ cy’irangiza izahura n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda B kuri ubu riyobowe na El Hilal ya Florent Ibenge. Umukino wa ½ cy’irangiza uteganyijwe kuwa Gatanu taliki ya 19 Nyakanga 2024.

Dushimimana Olivier “Muzungu” yafunguriye APR amazamu kuri uyu mukino!
Najib Yiga yagomboreye SC Villa igitego mbere y’uko igice cya mbere gishyirwaho umusozo!

Niyibizi Ramadan uri kwigaragaza cyane muri iri rushanwa!
APR FC yerekeje muri ½ idatsinzwe!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda