Cameroun: Rurageretse nyuma y’uko Samuel Eto’o ahamagaye abashinzwe umutekano ngo barohe hanze Intumwa ya Minisitiri ya Siporo

Samuel Eto'o Fils uyoboye Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Cameroun ntiyumva uko Minisiteri ya Siporo ishyiraho Umutoza atabizi

Rurageretse hagati y’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, FECAFOOT Samuel Eto’o Fils na Minisiteri ya Siporo muri Cameroun nyuma y’uko uyu munyabigwi asohoye shishi itabona Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo wavogereye inama yari yateguwe na Eto’o.

Uku kutumvikana kwaturitse kuri uyu wa Kabiri taliki 28 Gicurasi 2024, ubwo Samuel Eto’o yatumizagaho igitaraganya umutoza mushya wa Cameroun, Marc Brys washyizweho na Minisiteri ya Siporo muri Cameroun ariko Federasiyo [FECAFOOT] itabizi.

Ni inama yari igamije gusaba Marc Brys ibisobanuro kuri byinshi yashinjwaga byo kudakorana neza na Federasiyo, ikaba n’inama yagombaga gushyiraho abazungiriza uriya mutoza mu rwego rwo kuzamura imikorere n’imikoranire.

Imbarutso ya byose rero yaje kuba igihe Samuel Eto’o yabonaga muri iriya nama Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo, Cyrille Tollo, wari waje kuvogera inama; bisobanuye ko atari yayitumiwemo.

Uyu munyabigwi watsindiye Ikipe y’Igihugu ya Cameroun ibitego byinshi mu mateka kamere yahise izamuka maze bihura n’uko anenga byinshi bamwe mu bayoboye Siporo ya kiriya gihugu, maze Eto’o wari umaze kubibonamo agasuziguro asatira Cyrille Tollo atangira kumubwira amagambo yo kumwima ikaze.

Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo na we yabanje kumubera ibamba mbere gato y’uko Samuel Eto’o Fils amuhamagariza abashinzwe umutekano ngo bamurohe hanze, ariko uyu mugabo aza gusohoka bitaragera aho.

Ati “Ubaha aho nkorera (kuri Federasiyo) nk’uko nanjye nubaha muri Minisiteri.”

Atari yasohoka ariko, Cyrille Tollo yahise asaba Umutoza Marc Brys ko yasohoka bakajyana kuri Minisiteri akareka kwitaba FECAFOOT yari yamuhamagaje, ikintu cyababaje Perezida wa Federasiyo, Samuel Eto’o Fils.

Samuel Eto’o yahise yegera umutoza amusaba guhitamo hagati ya Minisiteri ya Siporo cyangwa Federasiyo, ari nako amwibutsa ko ubwo yari agikina yari mu bakinnyi beza Isi yatunze kandi ko uyu Mubiligi adakwiye kuza kuvangira Igihugu cya Cameroun akahakorera ibyo atakorera iwabo mu Bubiligi.

Ati “Ibi urimo kwikora hano nge nabyikora mu Bubiligi?…Nufata indege ntuzagaruka!”

Ikijya mbere muri Cameroun kugera ubu, Minisiteri ya Siporo yatumijeho inama iza kuba kuri wa Gatatu taliki 29 Gicurasi igamije gutegura imikino ibiri y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026 Intare za Cameroun zifitanye na Cap-Vert na Angola taliki 8 Kamena na nyuma y’iminsi itatu yaho.

Eto’o Fils uyoboye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun na we yahise atumiza inama y’igitaraganya, inemeza ko Martin Ndtoungou Mpile ari we ugomba gutegura ikipeiyo mikino ibiri ya Cap Vert na Angola, aho kuba Marc Brys washyizweho na Minisiteri ya Siporo.

Samuel Eto’o Fils uyoboye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun ntiyumva uko Minisiteri ya Siporo ishyiraho Umutoza atabizi
Umukambwe Marc Brys mu cyeragati nyuma y’uko ahitishijwemo hagati ya Minisiteri ya Siporo na Federasiyo
Cyrille Tollo ukora muri Minisiteri ya Siporo muri Cameroun yaje kuvogera Federasiyo maze asohorwa mu buryo busuzuguritse

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda