CAF: Abasifuzi basifuye umukino wa Benin n’u Rwanda kubera ikosa bakoze ryo kwibagirwa ikarita bahaye Kevin Muhire,  bafatiwe ibihano bikomeye , Amavubi nayo niyo agiye gukurikiraho ntabwo byoroshye!

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika,CAF yahagaritse abasifuzi basifuye umukino wa Benin n’u Rwanda kubera ikosa bakoze ryo kwibagirwa kwandika ikarita y’umuhondo bahaye Kevin Muhire, Aba basifuzi bo muri Botswana bahagaritswe igihe kinini aho uwo hagati Joshua Bondo yahagaritswe amezi 6 mu gihe abo ku mpande Mogomotsi Morakile, Sibanda na Mokani Gobagoba bahagaritswe amezi atatu buri wese.

CAF kandi ngo yamaze no kwandikira FERWAFA iyibaza niba yari ibizi ko Kevin Muhire yari afite amakarita abiri y’umuhondo,ikarengaho ikamukinisha umukino wo kwishyura wa Benin, Kuwa 30 Werurwe,CAF yandikiye aba basifuzi bane bose basifuriye Amavubi na Bénin, ibamenyesha ko ibahagaritse gusifura umukino wa CAF Confederation Cup wahuje ikipe ya ASKO De Kara yo muri Togo na AS FAR yo muri Maroc.

Uyu mukino uwabaye tariki 2 Mata 2023, wahise uhabwa abasifuzi bane bakomoka muri Ghana bari bayobowe na Charles Benie Bulu wo hagati, Mu mukino wahuje u Rwanda na Benin i Cotonou kuwa 22 Werurwe 2022,bariya basifuzi bakoze ikosa ryo guha ikarita y’umuhondo Muhire Kevin ntibayitanga muri raporo.

Hasohotse urutonde rukomeye rw’ abantu 100 bavuga rikijyana ku Isi Ruriho Kylian Mbappe , na Messi ariko Cristiano Ronaldo bamutaye mu bisheke  amarira niyose ku bakunzi be

Muri raporo yatanzwe kuri uyu mukino, handitswe ko abakinnyi b’u Rwanda bahawe amakarita muri uwo mukino wo mu itsinda L, ari Hakim Sahabo weretswe ikarita ebyiri z’umuhondo.Undi watanzwe muri iyi raporo, ni Mugisha Gilbert weretswe ikarita y’umuhondo ubwo yasimburwaga ariko akava mu kibuga aseta ibirenge agamije gutinza umukino.

Umukino wo kwishyura ubwo Amavubi na Bénin byongeraga kugwa miswi ku gitego 1-1,kuwa 29 Werurwe, umutoza mukuru wa Bénin, Gernot Rohr, yabwiye Itangazamakuru ko bamaze gutanga ikirego muri CAF barega u Rwanda ko rwakoresheje Muhire Kevin wari ifite ikarita ebyiri z’umuhondo.

U Rwanda rwakomeje kwiregura ko CAF mu bo yabamenyesheje ko batemerewe gukina uyu mukinnyi atarimo ariyo mpamvu bemeye kumukinisha.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda