Byongeye byadogereye! Bukavu abayobozi, abaturage benshi batangiye guhunga M23

Abasirikare ba Afurika y’ Epfo bapfiriye muri Congo imirambo yabo yanyujijwe mu Rwanda , nyuma y’ ijambo Perezida wa Afurika y’ Epfo yatangaje.

 

Amakuru aturuka mu Mujyi wa Bukavu , y’abamwe mu batuye uyu Mujyi aravuga ko abayobozi batangiye guhungisha imiryango yabo ,ndetse n’ abafite amaduka barayafunga , n’ Amashuri hamwe n’ amabanki byose byafunze ubu bahungiye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Umwe mu batuye i Bukavu yabwiye itangazamakuru ko batangiye kwikanga Umutwe wa M23 ,yagize ati” Ibi bikorwa byose bijya gufungwa ,amakuru yabanje gucicikana avuga ko umutwe wa M23 uri mu marembo y’ ikibuga cy’ indege cya Kavumu.

Aba banya_ Bukavu cyakora bavuga ko abavuga ururimi rw’ Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’ Abatutsi batewe impungenge ko abashyigikiye Perezida Tshisekedi bashobora gusiga bihoreye mbere y’ uko bahunga. Hari undi wagize ati” Ku rundi ruhande ,hari abiteguye gusasa imikindo n’ibitenge mu muhanda kugira ngo bakirane ubwuzu n’ umutwe wa M23.

Uyu muturage kandi avuga ko hari n’ umutegetsi muri uyu Mujyi wa Bukavu wateguye Inka yo kwakira uyu mutwe wa M23 nk’ ikimenyetso cy’ uko bawishimiye.

Aba baturage batanze amakuru bavuga ko hari imiryango myinshi yari mu kigo cya Gisirikare ahitwa Camp Saio yahunze yerekeza mu Mujyi rwa gati. Abenshi mu batuye uyu Mujyi batunzwe n’ umwuga w’ ubushabitsi. Bukavu uhana imbibi n’ Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, ukaba utuwe n’ abantu barenga 1300000.

Related posts

Igisikare cya Congo kirimo guhiga bukware Abasore ba Banyamulenge ni babe maso byakomeye!

Byabaye nk’ amateka Twirwaneho yafashe ikibuga cy’ Indege cya Minembwe FARDC ikizwa n’ amaguru.

Nyuma y’ uko Twirwaneho yemeje urupfu rwa General Rukunda Makanika, Abanyamulenge bazindutse bagabwaho Ibitero.