Byiringiro Lague ntiyafatikaga mu mukino ikipe ye na Mukunzi Yannick yanyagiyemo iya Rafaël York

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Byiringiro Lague yafashije ikipe ye ya Sandviken IF kunyagira Gefle IF ikinamo Umunyarwanda, Rafaël York ibitego 4-0, bituma Sandvikens IF ifata umwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Kanama 2024 kuri Stade ya Jernvallens Arena mu mujyi wa Sandviken, muri Suède ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 7 bicaye neza.

Uyu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Suède, waranzwe no kwiharira umupira kw’abakinnyi b’ikipe y’i Sandviken yari mu rugo.

Nubwo Umunyarwanda, Mukunzi Yannick atagaragaye kuri uyu mukino ndetse na Byiringiro Lague akaba yari yabaje ku ntebe y’abasimbura, ntibyabujije ko Lague ku munota wa 90+7 w’umukino anyeganyeza inshundura nyuma y’iminota umunani yonyine yinjiye mu kibuga.

Igitego cye cyari agashyinguracumu kuko cyaje kiyongera ku byo bagenzi be James Kirby na Amin Al Hamawi watsinze ibitego 2 bari batsinze, umukino urangira ari 4-0.

Iki cyabaye igitego cya mbere Byiringiro Lague yari atsinze kuva ikipe ye yazamuka mu Cyiciro cya Kabiri. Lague yahise atorwa nk’umukinnyi wagize amanota meza mu mukino kuko yagize amanota 8.4, akurikirwa na Amin Al Hamawi wagize amanota 8.3.

Kugera ku munsi wa 17 wa Shampiyona, ikipe ya Sandviken yahise ifata umwanya wa gatanu n’amanota 27, Gefle IF ya Rafaël York waje kwinjira mu kibuga ku munota wa 67 yagumye ku mwanya wa 11 n’amanota 18. Ni urutonde rw’amakipe 16 ruyobowe n’Ikipe ya Landskrona n’amanota 34.

Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick bakina mu ikipe imwe ya Sandviken IF!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda