APR FC nyuma yo gutsindwa na Simba SC, yagarutse mu Rwanda idasezeye Abanya-Tanzania

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yari yaragiye gufasha ikipe ya Simba SC kongera ibirungo mu munsi wihariye uzwi nka “Simba Day” yagarutse mu Rwanda by’igihe gito mbere yo gusubirayo gutana mu mitwe na Azam FC mu mukino wa CAF Champions League.

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa 4 Kanama 2024, ni bwo abagize APR FC bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Ni nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 na Simba SC mu mukino ngarukamwaka utegurwa mu rwego rwo kumurikira abafana ikipe yabo n’imishinga migari iba igiye kuranga umwaka w’imikino wose.

APR FC ikigera i Kigali, mu mafoto yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, ntiyasezeye ku Banya-Tanzania, ahubwo yabashimiye ibizeza kongera guhura. Mu rurimi rw’Igiswahili bumva bagize bati “Asante sana Dar!… Tuonane tena,” bisobanuye mu Kinyarwanda ngo “Mwakoze cyane [ab’i] Dar [es Salaam], twongera tubonane”.

Biteganyijwe ko umukino ubanza wa CAF Champions League uzahuza Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] na Azam FC uzabera i Dar Es Salaam muri Tanzania taliki ya 17 Kanama 2024. Uwo kwishyura uzabera i Kigali mu Rwanda taliki ya 24 Kanama 2024, mu mukino wa “Nonaha cyangwa birorere” kuri APR FC.

Godwin Odibo uri mu bakinnyi APR yari yarajyanye muri Tanzania!
[Victor Mbaoma Chukwuemeka] APR FC izasubira muri Tanzania gukina na Azam taliki 17 Kanama 2024!

Related posts

“Natwaranye na Rayon Sports ibikombe 5 tunagera muri ¼ cy’Imikino Nyafurika”_ Robertinho yarase inkovu z’imiringa imbere ya Gasogi yemeza ko idashobora kumutsinda

Arsenal yongeye gusitarira mu Butaliyani, Barcelona ikorwa mu jisho, naho Leverkusen iranyagira! UEFA Champions League yakomeje [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya