Byatunguye benshi umugabo yasezeranye ari gukina urusimbi, umugeni we araruca ararumuri, inkuru irambuye…

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’ umugabo watunguye abantu benshi ajya mu rusengero gusezerana agezeyo yegura telefoni ye atangira kubetinga mu gihe umugeni we wari umwicaye iruhande yatangaye akabura uko yifata.

Bamwe mu bazi neza uyu mugabo bavuze ko kubona uyu mugabo ari kubetinga mu rusengero iruhande rw’ umugeni we bitatunguranye cyane kuko yari asanzwe ari umugabo wihebeye igikorwa cyo kubetinga hahandi umuntu ashobora no gutanga uwo bashakanye.

Uyu mugabo utatangajwe mazina ye ngo yari umukwe ndetse ari kumwe n’ umugeni we maze ngo yagahe agaciro igikorwa bari barimo , dore ko ubukwe ari ikintu kiza rimwe mu buzima, we ngo yahise yegura telefoni ye atangira gushaka amakipe yakubiwe kenshi kugira ngo aterekeho imitungo.

Abantu bari baje gutaha ubukwe bwabo bombi bagaye uyu mugabo utabashije kwiha akabanga.

Uyu mugabo ngo yabonywe akanda ahanditse betting mu gihe atari yitaye na gato ku mafaranga menshi yatanze ategura ubukwe bwe ndetse ngo anatege amatwi amagambo n’ ubutumwa bwatangirwaga aho mu rusengero.

Uyu mugabo wabaswe n’ urusimbi ngo mu gihe yari ategerejwe ko ahaguruka agatangira indahiro ye yahise akora indi gahunda yegura telefoni arabetinga kugira ngo wenda hatagira amahirwe amuca mu rihumye.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro