Byatunguye benshi nyuma yo kujya gusenga mu barokore kandi asanzwe ari umu Islam yakubiswe inkoni 100 agirwa intere

Umukobwa witwa Nakirya Shakira  w’imyaka 19, ukomoka kandi akaba atuye mu gihugu cya Uganda, yakubiswe inkoni zirenga ijana azira kuba yasengeye mu barokore kandi asanzwe abarizwa mu idini ya Islam.

Uyu mukobwa ufite nyina uba muri Arabia Saudite, yagiye gusengera mu barokore ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma amakuru aza kugera kuri Nyina.

Ubwo Nyina yamenyaga aya makuru yasabye basaza be( ba Nyirarume b’umwana) ko bafata Nakirya Shakira  bakamukubita bihagije, bakamuha isomo ku buryo atazongera kugira igitekerezo cyo guta idini y’umuryango.

Aba bagabo bafashe Nakirya Shakira  bamujyana mu rugo rwa Hajji Kosi, bamurambika hasi, umwe afata amaguru undi amaboko, ubundi bakajya bamukubita ntampuhwe ,ndetse bamusimburanaho.

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.