Abantu kubyakira byabagoye abandi babura icyo bavuga , mbese urebye ni agahinda gusa,ibi rero tubivuze nyuma y’ uko mu karere ka Rwamagana harimo kuvugwa amakuru y’ umukobwa witegura gukora ubukwe wapfuye ubwo bari mu myiteguro yo kwakira abakwe bari baje gufata irembo iwabo.
Ni umukobwa witwa Uwitonze Dalia yari mu kigero cy’ imyaka 21 y’ amavuko , avuka mu Mudugudu wa Bacyaro mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama. Ashyingurwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 y’ uku Kwezi twavuze.
Amakuru ava muri kari ya karere avuga ko uyu mukobwa yari yateguje iwabo ko bazaza gufata irembo mu mpera z’ icyumweru gushize ,hanyuma batumira inshuti n’ abavandimwe nk’ uko bisanzwe iyo abantu bitegura ibirori, ubwo uwo mukobwa yari arimo kwitegura abashyitsi byaje kugera mu ma Saa Tanu z’ amanywa arwara mu nda bamujya kwa muganga ahita aburirayo ubuzima.
Musaza w’ uyu mukobwa witwa Majyambere Jean Claude , yabwiye itangazamakuru ko mushiki we batari bamenya icyaba cyamutwaye ubuzima ngo kuko ajyifatwa mu nda yahise amujyana kwa muganga. Ati.” Njyewe mama yampamagaye ambwira ko mushiki wanjye ameze nabi nari ngeze i Kabuga ndaza ndamufata nsanga ari kuruka mpita mutwara kwa muganga, tugezeyo ahita yitaba Imana.”
Uyu musore kandi yahakanye amakuru avuga ko umusore yari yabenze mushiki we ,bigatuma yiyahura nk’ uko bikomeje kuvugwa cyane muri aka karere. Ati”oya ibyo bintu si byo rwose,abasaza bamufatira irembo bari bari mu nzira rwose, ubukwe bwari kuzaba ku wa 15 Werurwe 2025. Urupfu rwa Uwitonze ruzwi n’Imana na ho abavuga ko umusore yari yaretse kuza si byo, imyiteguro twari tuyigeze kure kandi twafatanyaga n’umusore, ni umuntu twavuganaga umunsi ku munsi.’’
Umusore w’ i Rwamagana yagiye kuroba mu buryo butemewe birangira ahasize ubuzima
Rushimisha Mark, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kigabiro , yemeje aya makuru avuga ko bakurikirane basanga uwo mukobwa yari arwaye mu nda nubwo bivugwa ko yari yiriwe mu murimo ategereje abo bashyitsi.
Gitifu Rushimisha yavuze ko uwo munsi yarwariyeho ari na bwo bamujyanye kwa muganga nubwo byarangiye yitabye Imana, asaba abantu kureka gukwirakwiza ibihuha by’uko uwo mukobwa atarwaye.
Ubukwe bwaba bombi bwari kuzaba tariki 15 Werurwe 2025.