Byapfiriye mu kutamamaza igitaramo cyabo! B Threy na Davis D bisanze intebe arizo zirimo kubikiriza

 

 

Davis D na B Threy ibyo baboneye i Huye bazabibwira n’ abuzukuru babo , kuri iki Cyumweru tariki ya 03 .12.2023, nibwo abahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda bagiye gutaramira muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu nzu y’ imyidagaduro ya Main Auditorium bagiye kuririmba bisanga intebe arizo zirimo kubikiriza gusa, ibyo byatumye aba bahanzi bazinga utwabo bisubirira aho baturutse bajyenda babara ibyo baboneye mu Karere ka Huye.

 

Birababaje kubona umuhanzi ashora arenga Miliyoni icumi akora indirimbo imwe kugira ngo ikundwe kandi igakundwa ariko mu gihe cyo kugira ngo ayiririmbire abantu imbona nkubone akabura byibuze abantu batanu kandi nta ndirimbo nimwe afite yarebwe n’abantu baciye munsi y’ibihumbi ijana.Birababaje kujya ahantu uzi ko wakirwa nk’Umwami ugasanga nta muntu n’umwe witaye kumenya niba waje cyangwa se utaje. Ikibabaje kurusha ibyo byose, ni ukuvuga imigabo n’imigambi ariko ugataha ntacyo ukoze.Ku Cyumweru  Tariki 03 Ukuboza 2023,muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hari hategerejwe igitaramo ku nshuro ya Kabiri cyiswe University Connect aho ku nshuro ya mbere cyapfuye ku munota wa nyuma abantu bagera ku 10 baguze amatike ntibasubizwe.

Uwari yateguye iki gitaramo muri Kanama, yongeye kugitegura muri uku Kwezi  yiyemeje gushimisha abanyeshuri barenga 8,000 biga muri iyi Kaminuza iherereye mu Karere ka Huye.Iki gitaramo cyatangiye kuvugwa mbere ibyumweru bibiri mu gihe icya mbere cyari cyapfuye cyavuzwe mbereho iminsi itatu ndetse na nyiri ukugitegura agera i Huye bahura amasaha ategeze ku 10. Byumvikane ko muri Kanama icyo gihe, na nyiri ugutegura igitaramo nta mwanya wacyo yari afite.

Kuri iyi nshuro ya Kabiri, igitaramo cyangeye gupfa ariko kikaba cyari cyaraciye amarenga kuva na mbere kuko byagaragaraga ko nta mbaraga gifite. Dore zimwe mu mpamvu iki gitaramo cyongeye gupfa ku nshuro ya kabiri. Mu mashusho yo guteguza iki gitaramo, Davis D agaragara mu mashusho atari meza cyane nk’urwego rw’izina rye bitari ibyo gusa, uburyo avugamo inyubako ya Main Auditorium yumvikanisha ko adasanzwe ahazi mu gihe umuhanzi ugiye kuza gutaramira muri Kaminuza yaranahize abantu bamaranira kumureba nka mukuru wabo yewe hari n’abandi baba bashaka ubuhamya bw’uko yahize kuko bifasha abanyeshuri.

Igitaramo cyatangajwe kare ariko ntabwo bigeze bacyamamaza ku rwego ruri hejuru uretse guha abantu batarenga batatu amatike ngo bayagurishe bigorana kubyumvisha umuntu utarigeze abyumva. Muri abo batatu bacuruzaga amatike, nta n’umwe wabashije gucuruza byibuze atatu.

Mbere y’uko iki gitaramo kiba, muri Kaminuza habaye Igitaramo cya Isango Muzika Awards Tour 2023 yari irimo abahanzi b’amazina akomeye nka Tom Close, Nel Ngabo ndetse na Bushali. Kwinjira muri iki gitaramo, byari ubuntu. Abantu benshi ntabwo bari kuba bavuye mu gitaramo cyarimo Bushali ukunzwe cyane, kirimo Tom Close ushobora guhanura abanyeshuri nta mafaranga bishyuye hanyuma ngo bajye kwishyura amafaranga y’umuntu utaramye bwa mbere muri iyi kaminuza.

Ba nyiri ugutegura, nta burambe n’amakuru ahagije y’ikibuga bari bagiye gukoreraho bari bafite ndetse ntabwo bigeze bigira ku makosa yabaye muri Kanama ngo bayakosore. Hari urwego Davis D na B Threy batari bageraho muri Kaminuza ku buryo bakwishyuza 3,000 Frw  ku munyeshuri ukennye akemera kuburara ariko akaza kureba abo bahanzi. Indirimbo nyinshi bazireba nk’uko n’abandi bose bazireba ariko abanyeshuri benshi iyo babonye ibintu bigana ku ikofi babigendamo  gake.Kubera izi mpamvu n’izindi, nibyo byatumye Davis D agera imbere y’umuryango yabona intebe zimuhamagara agahita yikomereza na B Threy yava kuganira na Radio Agaciro ikorera muri kaminuza agahita   agenda.

 

 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga