Byakoze ku marangamutima ya benshi! Wa murobyi warokoye abantu 24 mu mpanuka y’indege, yagororewe bihebuje n’umukuru w’igihugu| Reba videwo y’uko abasirikare bihariye baje kumutwara nk’intwari

Ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, muri Tanzania habaye impanuka y’indege yaguye mu kiyaga cya Victoria, ihitana abasaga 19.

Nyuma y’iyi mpanuka, umusore ukiri muto w’umurobyi witwa Jackson Majaliwa yakoze uko ashoboye kosa arokora abantu 24 mu bari mu ndege. Ibi byakoze ku mitima ya benshi kugeza no kumukuru w’igihugu, Samia Suluhu Hassan, wahise amuhemba kwinjizwa mu ngabo z’igihugu zirwanira mu mazi[Marines].

Perezida Samia yategetse ko uyu musore ahabwa imyitozo yihariye ya gisirikare kugira ngo azabashe gukora neza inshingano nk’uwakoze ikosi.

Uretse kwinjizwa mu ngabo, Majaliwa kandi yahawe miliyoni y’amashilingi nk’ishimwe ry’ibyo yakoze.

Dore uko Majaliwa yaje gutwarwa n’abasirikare nyuma yo kugororerwa n’umukuru w’igihugu:

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda