Byagenze gute kugira ngo umwuka mubi uri hagati ya The Ben hamwe na Bruce Melody utume bahurira muri studio, umwe ahite azinga utwe akizwe n’,amaguru

Umuhanzi Bruce Melody yavuze ko badakwiye gushyira imbere n’ ibivugwa bimuhanganisha na bagenzi be anahishura ko igihe cyose byashoboka ntakabuza yakorana indirimbo na The Ben kuko aramwubaha ku rwego rwo hejuru

Bruce Melodie yavuze ko yasanze The Ben muri studio ari gukina ’PlayStation’ we akajya gufata amajwi yayo ari Producer Madebeats uyafashe. Icyo gihe The Ben yari kumwe na Zizou Alpacino. Bruce Melodie yatangaje ko we yafashe amajwi ’recording’ noneho aragenda.

Yakomeje asobanura ko yasize The Ben ari gukina iriya mikino yo kuri murandasi ariko ntabwo yigeze we afata amajwi. Melodie ati: Nta ndirimbo mfitanye na The Ben ariko ni umuhanzi mukuru nubaha. Twakorana indirimbo bibaye ari ibishoboka kuko nta roho mbi mfite”.

Bruce Melodie yasabye abafana kutarangazwa n’ibivugwa bimuhanganisha na bagenzi be

Bruce Melodie yatangaje ibi ubwo yari avuye muri Uganda aho yaherekeje Element wari watumiwe mu bitaramo yanahuriyemo na Super Manager.  Ati: Nabonye muvuga ngo nahamagaye Element muri Trace Award tujyana kuyifata. Nonese kuki mutibaza impamvu namuherekeje muri Uganda? Rero Element ni umuvandimwe ngomba kumushyigikira nawe akanshyigikira”.

Bruce Melodie yavuze ku makipe yaje mu myidagaduro ashingiye ku bahanzi babiri

Yasabye abafana gushishoza bakirinda ibibatandukanya. Ati: Niba ndi Bruce Melodie nkaba nkora cyane kuki mutanshyigikira? Ariko rero nubwo ibyo bintu bicuruza ntimugahombye abandi bantu. Nitujya hanze mujye mudushyigikira twese. Rero dushyigikire umuziki nyarwanda. Ndi umuhanzi w’umunyarwanda ukunda umuziki, ukunda ibyo nkora. Iyo bibaye ngombwa ko ndwana nkoresha umuziki.”

Related posts

Miss Muheto Divine biravugwa ko ashobora kwamburwa ikampa rya Nyampinga w’ u Rwanda dosiye yiwe yashyikirijwe  ubushinjacyaha.

Murungi Sabin yongeye kugaragara nyuma y’igihe atagaragara mu kiganiro abamukunda bongeye guhuza ibiganza bakoma amashyi

Barapfa iki? Byakomeye Hagati ya Mutesi Scovia na Bishop Dr. Rugagi