Byagenze gute kugira ngo umubyeyi w’i Nyabihu abyariye mu cyumba cy’itora

Ubwo mu gihugu hose hari igikorwa cyo gutora Perezida n’Abadepite umubyeyi, Kuri uyu wa mbere tariki 15/07/2024, yabyariye kuri site y’itora nyuma yo gutera igikumwe.Ibi byabereye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa kuri site y’itora ya GS Akimitoni iherereye mu kagari ka Myuga.

Umubyeyi witwa AHISHAKIYE Odette wo muri aka kagari ka Myuga mu Mudugudu wa Butaka wari utwite yafatiwe nibise kuri iyi site ubwo yari amaze gutera igikumwe.

Akimara gutora uyu mubyeyi yatangiye gufatwa n’ibise niko guhita yihutanwa ku kigo nderabuzima cya Kabatwa anahita abyara umwana w’umukobwa neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa KAMPIRE Georgette yatangaje  ko ayo makuru ari yo koko ko uyu mubyeyi yafatiwe n’ibise ubwo yari ageze mu cyumba cy’itora maze ahita yihutanwa ku kigo nderabuzima cya Kabatwa ahita yibaruka umwana w’umukobwa.

Related posts

Ibihugu 10 birimo ubusambanyi bwinshi kurusha ibindi muri Africa byitondere ku bijyamo_ Ubushakashatsi

Rusizi: Umukobwa yabengewe ku murenge ,umusore yifuza murumuna we ko ari we uryoshye!

Abantu 10 bakoreye imibonano mpuzabits1na mu kivunge bahuye n’ uruva gusenya