Bwambere mu mateka The Ben agiye kuririmbana n’umuntu wagaciro gakomeye mu buzima bwe

Mumpera zuku kwezi nibwo Mugisha
Benjamin uzwi nka The Ben afite igitaramo kimbaturamugabo mugihugu cy’u Burundi aho kizaba Ari igitaramo kizaba gihenze mumateka yiki gihugu kuko harimo n’itike irengeje miliyoni.

Muminsi yashize nibwo umukunzi wuyu muhanzi yamusabye ko bajyana muriki gitaramo maze nawe abyemera atazuyaje, amubwirako yakwishimira kuririmbira ahantu ari.

Kuri ubu Pamella umukunzi wa The Ben yaciye amarenga ko ashobora kuzagaragara kurubyiniro ari kiririmbana n’umukunzi we, ibi yabitangaje anyuze kurukuta rwe rwa Instagram, aho yatangaje ko akunda Roho yange indirimbo ya The Ben yabiciye bigacika mumyaka yashize.

The Ben kaba amaze igihe ategura igitaramo dore ko bivugwa ko yahawe akayabo k’amafaranga miliyoni 40.

Iki gitaramo kiba kizaba kirimo nabandi bahanzi bakomeye nka Big Fizzo ndetse na SatB n’abandi.

Iki gitaramo biteganyijweko kizaba tariki ya 30 Nzeri 2023 ndetse na tariki ya 01 Nzeri 2023.

Related posts

“Twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose” Ibyo wamenya ku ndirimbo ‘Ubuntu’ yasamiwe hejuru

Ese koko Byiringiro Lague umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Police FC koko yaba yarateye inda DJ Crush?

Inkuru iteye agahinda ya Nishimwe Consolée, yiciwe abavandimwe be,arasambanywa yanduzwa Sida muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994