Bwa mbere mu mateka Rayon Sports izaba ifite abakinnyi benshi mu Ikipe y’Igihugu Amavubi izahura na Benin, Rayon Sports izaba irusha APR FC abakinnyi

Abakinnyi batanu ba Rayon Sports barahabwa amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi itozwa na Carlos Alos Ferrer.

Amavubi afitanye umukino n’Ikipe y’Igihugu ya Benin muri uku kwezi kwa Werurwe 2023, kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe akaba aribwo umutoza Carlos Ferrer azashyira hanze urutonde rw’abakinnyi azakoresha bakamufasha kwegukana intsinzi.

Mu bakinnyi ba Rayon Sports bahabwa amahirwe yo kuzahamagarwa mu Amavubi barangajwe imbere na Kapiteni Rwatubyaye Abdul, umuzamu Hakizimana Adolphe, Nishimwe Blaise na myugariro w’iburyo Mucyo Didier ‘Junior’ na Mitima Isaac.

Muri APR FC bo abakinnyi bazahamagarwa ni Omborenga Fitina, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Bonheur.

Ikipe y’Igihugu Amavubi iri mu itsinda rya 12 ‘L’ aho iri kumwe na Senegal, Benin na Mozambique.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda