Burya Onana ntabwo ari gushakwa cyane! Hamenyekana umukinnyi ukomeye hano mu Rwanda urimo gushakishwa uruhindu na SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania iyi kipe yemeza ko ari we uzi umupira ku rugero bifuza

 

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe ya AS Kigali, Manzi Thiery umaze iminsi ku mugabane w’iburayi akomeje kwirukwa inyuma na SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania.

Mu cyumweru gishize nibwo hasakaye amakuru avuga ko Myugariro wa AS Kigali Manzi Thiery yagiye ku mugabane w’iburayi ariko ntabwo haramenyekana icyatumye ajyayo nubwo ari ho abarizwa kugeza ubu.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko uyu myugariro icyamujyanye i Burayi ari uko yagiye gushaka ikipe mu gihugu cy’ububiligi ndetse bikanavugwa ko hari akazi yabonyeyo gatandukanye n’umupira.

Kuri uyu wa kabiri nibwo twamenye andi makuru avuga ko Manzi Thiery kugeza ubu arimo no gushakwa cyane na Simba SC ariko kubera ngo adashaka gukina muri Afurika y’iburazirazuba ngo ategereje niba yabona ikipe i Burayi yayibura akabona kubasubiza nubwo APR FC nayo iryamiye amajanja.

Hashize n’iminsi bivugwa ko SIMBA SC ishaka Cyane rutahizamu was Rayon sports Willy Essomba Onana binyuze mu mutoza Robertihno utoza iyi kipe ukunda uyu rutahizamu cyane ariko nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byinshi bya Tanzania ni uko Manzi Thiery ari we ishakwa cyane kuko Robertihno washakaga Onana nawe ngo yicariye intebe ishyushye isaha n’isaha ashobora kwirukanwa.

Manzi Thiery yasinyiye ikipe ya AS Kigali mu kwezi kwa 2 uyu mwaka, asinya amezi 5 gusa bivuze ko kugeza ubu amasezerano ye arimo kugera ku musozo, gushaka ikipe azerekezamo ni cyo gihe.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda