Burya benshi twari twaracyitswe , dore akamaro k’ amata y’ ihene( Amahenehene) ku buzima bwacu ndetse burya ngo ni meza kurusha amata y’ inka

Amahenehene afitiye umubiri wacu akamaro kanini ,aho arusha amata y’inka tumenyereye zimwe mu ntungamubiri kandi bikaba byorohera umubiri kuyagogora kubera ko abonekamo casein (soma kaseyine) nkeya bituma aba meza kurusha amata y’inka kubera ko yo abonekamo kaseyine nyinshi bityo akagorana mu igogorwa.

Amahenehene )Amata y’ihene) ni amata akunzwe cyane mu bihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika ,aho ananyobwa cyane kurusha amata y’inka ,ikibyamakuru cya webmed.com kivuga ko amata ari hagati ya 65 kugeza kuri 70% anyobwa hirya no hino ku isi aba ari amahenehene.

Amahenehene aba afashe cyane kurusha amata y’inka kandi akaba abamo intungamubiri nyinshi zijyana n’uburyohe bwayo bituma akundwa na benshi ariko hano iwacu ,ntituramenyera kunywa amahenehene ariko burya umenye intungamubiri ziyabamo ntiwakongera kuzuyaza kuyanywa.

Intungamubiri dusanga mu mata y’ amahenehene

Hari intungamubiri zitandukanye dusanga mu mata y’amahenehene zirimo

Ibitera imbaraga

Ibyubaka umubiri (poroteyine)

Ibinure

Isukari

Umunyungugu wa karisiyumu

Umunyungugu wa potasiyumu

Umunyungugu wa fosifore

Umunyungugu wa Manyeziyumu

Vitamini A

Ubutare bwa fer

Hari n’izindi ntungamubiri nyinshi dusanga mu mahenehene tutiriwe tuvuga hano

Akamaro k’amahenehene

Amahenehene afite akamaro gatangaje ku mubiri wa muntu karimo

Iheene zishobora gukamwa zigatanga amata (amahenehene ) aryoshye

1.Koroshya igogora:Amahenehene akungahaye ku ntungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine nyinshi kandi izi ntungamubiri zoroshya igogora bityo bigatuma amahenehene agira uruhare mu kunoza imigendekere myiza y’igogorwa ryayo nibyo tirya muri rusange.

2.Nta bibazo bya Allegies atera:Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu baterwa allergies no kunywa amata y’inka bwagaragaje ko amahenehene nta kibazo ashobora kubatera ,bikaba aroi n’amahitamo meza ku muntu amata y;inka yananiye.

3.Kugabanya ibinure bibi mu mubiri byo mu bwoko bwa koresiteroli mbi: Inyigo yakozwe yagaragaje ko amahenehene afasha umubiri kugabanya ibinure bibi bya koresiteroli ,cyane cyane ibinure byo mu mitso itwara amaraso nibyo mu gasabo k’indurwe ,ibi bikaba byagifasha ku kurinda indwara nka hypertension ,indwara z’umutima n’izindi.

4.Amahenehene Akungabaye ku bitera imbaraga kurusha amata y’inka: Amahenehene abonekamo ibitera imbaraga kurusha amata y’inka bityo bikaba byaba ari byiza ku bantu bashaka kongera ibiro ariko nabwo si byiza kuyanywa ku bwinshi ku muntu ufite umubyibuho ukabije kuko ashobora kumutera ibibazo byo gikomeza kongera ibiro.

5.Akungahaye ku munyungugu wa potasiyumu kurusha amata y’inka: Mu mahenehene dusangamo umunyungugu wa potasiyumu ku bwinshi kurusha amata y’inka .uyu munyungugu ukaba ugira uruhare runini mu gikomeza amagufa ,mu kurinda ko wakwibasirwa ‘indwara z’umutima na hypetension ,no mu kunoza imikorere myiza y’impyiko.

6.Akungahaye ku byubaka umubiri byinshi:Mu mahenehene dusangamo imtumgamubiri za poroteyine nyinshi bituma zigira uruhare runini mu kubaka imikaya no kuyikomeza ,intungamubiri za poroieyine nizo zifasha umubiri gusana ahangiritse ,zigafasha mu kurema uturemagingo dushya nibindi..

7.Ni meza ku ruhu:Hari ubushakashatsi bwakozwe buza kugaragaza ko kunywa amahenehene bituma umuntu agira uruhu rwiza ndetse rugatandukana n’ibibazo byo kumagarara no gukanyarara ,kandi n”indwara zirimo ise zigatandukana narwo.Nanone ushobora gusukura uruhu rwawe ukoresheje amahenehene aho amahenehene agira PH ingana niyo ku ruhu bityo kuyakaraba bikaba byakorosjya uruhu rwawe ndetse rugasa neza.

8.Afasha mu kurinda indwara y’amaraso make: Mu mahenehene dusangamo intungamubiri zirimo ubutare bwa fer .imyunyungugu ya manyeziyumu na fosifore bituma zigira uruhare runini mu ikorwa ry’amaraso bityo umuntu uyanywa akaba yatandukana n’ikibazo cy’amaraso make.

9.Gukomeza amagufa: Amahenehene akungahaye ku munyungugu wa karisiyumu ,ugira uruhare runini mu kubaka no gukomeza magufa bityo kuyanywa bikaba bituma ugira amagufa akomeye.

10.Atuma abana bakura neza bakanagira ubuzima bwiza: Kubera intungamubiri zitandukanye dusanga mu mahenehene bituma agira uruhare runini mu mikurire y’abana ahp atuma umwana akura neza ndetse akagira ubuzima bwiza muri rusange ,amahenehene yorohera umubiri w’umana kuyatunganya no kuyagogora bityo bigatuma amugirira akamro .

Dusoza

Amahenene ni amata meza rwose kubera intungamubiri tuyasngamo ndetse no kuba yorohera umubiri kuyatunganya no kuyagogora ,ni byiza kuyanywa atunganyije kandi afite isuku nyinshi kubera ko ashobora kugutera ibibazo mu gihe wayanyweye utayatunganyije neza , mu mahenehene naho habinekamo isukari ya Lactose ariko yo ku kigero gito ugereranyije no mata y’inka ariko ku bantu lactose itera ikibazo n’amahenehene si meza kuribo.

Src: Umutihealth.com

Related posts

Inkuru yinshamugongo umusore yatwitswe ari mu bizima n’ abaturage arashya arakongoka

Ibyo kurya umukobwa n’ umugore barya bikabafasha gukuza amabere n’ amabuno

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza bari mu gahinda gakomeye , bitewe n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muntu w’ ingirakamaro