Burkina Faso: Ibyihebe bikomeje kuyogoza igisirake ibintu byabakomeranye.

Mu gihe ibyihebe bikomeje kugenda byongera ibitero byabo ku isi hose cyane cyane ku mugabane wa Afurika, ibihugu by’uburengerezuba bwa Afurika niho higanje iki kibazo ubungubu aho ibintu bikomeye ni muri Burkina Faso.

Abasirikare babiri ba Burkina Faso ndetse n’abandi baturage b’abasivile bane bari bafite akazi ko gufashanya n’abasirikare gucunga umutekano, bakaba bishwe mu gihe igisirakare cya leta cyarwanaga n’ibyihebe by’abajihadiste.

Nk’uko amakuru dukesha abashinzwe umutekano abivuga, avuga ko abandi basirikare umunani bose bakomerekeye muri uru rugamba, ikindi kandi ni uko abarwanyi barindwi biciwe muri uko kurasana kwabereye mu mujyi wa Dijbo, uherereye mu ntara ya Soum, mu burengerazuba bw’igihugu.

Igihugu cya Burkina Faso cyatangiye guhangana bikomeye n’ibyihebe by’abajihadiste nyuma y’uko bavuye mu gihugu baturanye cya Mali mu mwaka wa 2015.

Igihugu cya Burkina Faso cyakomeje kugorwa n’imitwe yitwaje intwaro harimo umutwe ukomeye wa Al-Qaeda ndetse n’umutwe wa leta ya Kisilamu, aho ubungubu abantu ibihumbi 2000 bamaze kwicwa ndetse abandi barenga 1,800,000 bavanywa mu byabo.

Muri iki gihe Lieutenant-Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, uyoboye igihugu cya Burkina Faso, yatangaje ko kugarura umutekano mu gihugu ari cyo kiza imbere mu byo ashaka gukora byihutirwa mu buyobozi bwe.

Ingabo za Burkina Faso zamaze gutangazako zahitanye umuyobozi wari wungirije w’uyu mutwe w’abajihadiste ariwe Tidiane Djibrilou Dicko akaba yari ku rutonde rw’abajihadiste 46 Burkina Faso yasohoye kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro