Burera: Uwagiye kwiha akabyizi ku mugore w’ abandi yahuye n’ uruva gusenya

 


Mu Kagari ka Mucaca, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umugabo wakomerekeje mugenzi we akoresheje umuhoro, bikavugwa ko yamusanze iwe amusambanyiriza umugore.

 

Mu ma saa Sita z’ ijoro tariki ya 06 Werurwe 2024, nibwo mu Kagari ka Mucaca , Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera , humvikanye inkuru y’ umugabo watemye mugenzi we akoresheje umuhoro, bikavugwa ko yamusanze iwe arimo kumusambanyiriza umugore.

 

Ngo uwo mugabo yasanze undi mugabo iwe akeka ko yarimo asambanya umugore we ,ari nabwo yafashe umuhoro ,amukomeretsa bikomeye mu mutwe nk’ uko bamwe mu baturage babitagarije Kigali to day dukesha ino nkuru.

 

Umwe muri abo baturage yagize ati “Twaratabaye dusanga nyiri urugo ahagaze muri salon iwe n’umuhoro, twari twitwaje ingobyi (ya Kinyarwanda) yo guhekamo uwakomerekejwe, kugira ngo tumujyane kwa muganga, atuma tutamukura mu nzu aho yari ari kuvirirana, avuga ko ubuyobozi bugomba kubanza kuhagera bugafotora kugira ngo bumenye ko yamutemeye mu nzu iwe”.

Arongera ati “Urabona ko umuntu umaze gutema umuntu, ubwonko bwari bwamaze kwangirika ku buryo natwe yatugirira nabi, nta kindi twari gukora twahise tugenda ngo ataturangiza.

Undi muturage avuga ko nyiri urugo yaba yarapanze n’umugore we, kugira ngo uwo mugabo afatirwe mu cyuho bamuce amafaranga.Ati “Mu makuru twumva, ni uko ari umupango umugore n’umugabo bari bapangiye uwo mugabo wundi bafatiye mu rugo, kuko byari bizwi ko nyiri urugo yabaga i Ruli, niko abaturage twari tubizi, tukibaza ukuntu iyo saha uwo mugabo yavuye i Ruli akaza akifasha uwo muntu abaturage tutabizi”.

Arongera ati “Bikumvikana ko byari byapanzwe, kuko n’uwo mugore ubwo umugabo we yamufatanaga n’uwo mugabo, yahise ahungira ku mugore w’umuturanyi we agenda avuga ko ngo umugabo we yabikoze uko batabyumvikanye, aho ngo bari bashatse kumuca amafaranga ariko umugabo we arabihindura ashaka kumwica”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mucaca,Kwizera Faustin, wari mu batabaye, avuga ko ibyo bibazo byabayeho, ariko ko mu makuru afite ngo byaba byaratewe n’amakimbirane yo muri uwo muryango.Ati “Icyo tuzi kuri urwo rugo, ni amakimbirane umugore asanzwe afitanye n’umugabo we ashingiye ku kuba bacana inyuma. Ubwo rero muri iryo joro uwo mugabo afatira mugenzi we iwe mu rugo amusambanyiriza umugore, nta bimenyetso dufite by’uko bari bamaze gusambana ariko mu makuru ahwihwiswa, ni uko abo bafashwe basanzwe babana mu ibanga”.

Uwo mugabo watemwe nyuma yo kumugeza ku kigo nderabuzima cya Mucaca bagasanga bisaba ubundi bushobozi bwihariye, yahise yoherezwa mu bitaro bya Butaro, mu gihe uwamutemye yashyikirijwe inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Rugengabari, naho umugore watorotse muri iryo joro, akaba yari ataraboneka.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.