Bugesera yibitseho umukinnyi wabujijwe gukinira Rayon Sports kuko yari mu mibare ya APR FC

Ikipe ya Bugesera FC yamaze gusinyisha Myugariro w’Umunyarwanda , Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Ikipe y’Ingabo Zirwanira mu Mazi, Marines FC ibarizwa mu karere ka Rubavu, amasezerano y’umwaka umwe.

Ni Hirwa wari umaze iminsi afite icyizere cy’uko ashobora gukinira APR FC nk’uko yari yabimubwiye we na Ishimwe Jean René na Byiringiro Gilbert we wanahise afata umwanya wa Omborenga Fitina werekeje muri Rayon Sports.

Mu mwaka wa 2022, uyu mukinnyi yasinyiye Rayon Sports birangira abuze urupapuro rumukura muri Marines FC ngo akinire abambara ubururu n’umweru.

Ubwo umwaka w’imikino 2021-2022 washyirwagaho akadomo, Marines yavuyemo abakinnyi benshi bajyaga mu makipe akomeye.

Hirwa wari muri ba myugariro bifuzwaga n’amakipe menshi yahisemo gukomereza muri Rayon Sports, ndetse muri Kanama 2022 mu birori ngarukamwaka bya Rayon Sports, mu bakinnyi bashya yerekanye, barimo na Hirwa Jean de Dieu wari uvuye muri Marines kimwe nk’abandi nka Mugiraneza Frodouard wagiye muri Kiyovu Sports.

Hirwa Jean de Dieu yari yabuze ibaruwa imwemerera gukinira iyi kipe agomba guhabwa na Intare FC yakuriyemo. Byarangiye Hirwa abuze ibyangombwa kuko ngo yakoze amakosa yo gushaka kugenda agifite amezi mu masezerano ye, birangira asubiye muri Marines FC.

Kuri uyu wa 06 Kanama 2024, nyuma y’imyaka ibiri icyo kibazo kibayeho, Hirwa Jean de Dieu yasinyiye Bugesera FC amasezerano y’umwaka umwe.

Ni Bugesera iri gusinyisha abakinnyi benshi batandukanye kuko na yo bamwe mu bakomeye bayikiniye mu Mwaka ushize w’Imikino bamaze kerekeza mu yandi makipe. Aba barimo rutahizamu wayitsindiye ibitego byinshi [15], Ani Elijah n’Umunyezamu, Niyongira Patience betekeje mu Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, Vincent Adams wasubiye muri Mukura Victory Sports et Loisirs n’abandi.

Hirwa Jean de Dieu yari yerekanwe muri Rayon Sports gusa aza kubura urupapuro rumurekura!
Nyuma y’imyaka 2 , Hirwa yerekeje muri Bugesera FC!

Related posts

“Natwaranye na Rayon Sports ibikombe 5 tunagera muri ¼ cy’Imikino Nyafurika”_ Robertinho yarase inkovu z’imiringa imbere ya Gasogi yemeza ko idashobora kumutsinda

Arsenal yongeye gusitarira mu Butaliyani, Barcelona ikorwa mu jisho, naho Leverkusen iranyagira! UEFA Champions League yakomeje [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya