Bruce Melodie na Bwiza mu bazasusurutsa abazitabira itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards

Ibyamamare mu muziki wo ku mugabane wa Afurika birimo abayoboye cyangwa ba kizigenza mu njyana ya Afrobeat barimo Kizz Daniel, Davido, Tay C, Benjamin Dube, Bruce Melodie, Bwiza n’abandi barenga 25, bategerejwe mu birori byo gutanga ‘Trace Awards 2023’ bizabera i Kigali.

Ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace biteganyijwe ku wa 21 Ukwakira 2023, bizaza bikurikiye iserukiramuco rizaba rimaze minsi ibiri ribera mu Rwanda, naryo ryitabitiwe nibihangange muri muzika.
Harimo ibyiciro 22 by’abahatana muri ibi bihembo baturuka mu bihugu 30, harimo icyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda.

Mu byamamare bizataramira mu Rwanda muri ibi birori harimo Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kalash (Martinique), KizzDaniel (Nigeria).

Harimo kandi Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terell Elymoor (Mayotte) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal.

Abateguye Trace Awards & Festival 2023 batangaje ko hari abandi bahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bazatangazwa mu minsi ya vuba.
Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa akaba n’umuyobozi mukuru wa Trace Awards & Fesival, Valerie Gilles-Alexia, aherutse gutangaza ko bahisemo gutangira ibi bihembo mu Rwanda kuko ari igihugu kiri ku murongo kandi gifite ibikorwa remezo bifasha abantu kwidagadura, nka BK Arena.

Yavuze ko usibye gutanga ibyishimo, bazakora ibishoboka byose abahanzi bo mu Rwanda bagakorana indirimbo n’abahanzi bo mu bindi bihugu byo mu mahanga bahatanye muri ibi bihembo.

Abahanzi b’Abanyarwanda barimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy nibo bahatanye mu cyiciro cyashyiriweho Abanyarwanda mu bihembo bya Trace Awards.

Kuba ibihembo bizatangirwa mu Rwanda ninyungu ikomeye kuba Nyarwanda ndetse no kumuziki Nyarwanda, kuko ibi bizatanga amahirwe kuri aba bahanzi kuba bagira icyo bigira kuri bakuru babo bo mubindi bihugu.

Related posts

Miss Muheto Divine biravugwa ko ashobora kwamburwa ikampa rya Nyampinga w’ u Rwanda dosiye yiwe yashyikirijwe  ubushinjacyaha.

Murungi Sabin yongeye kugaragara nyuma y’igihe atagaragara mu kiganiro abamukunda bongeye guhuza ibiganza bakoma amashyi

Barapfa iki? Byakomeye Hagati ya Mutesi Scovia na Bishop Dr. Rugagi