Briana wahoze ari umukunzi w’icyamamare umuhanzi Harmonize agiye gusesekara mu Rwanda rw’imisozi igihumbi.

Briana wahoze ari umukunzi w’icyamamare Harmonize agiye gusesekara mu Rwanda rw’imisozi igihumbi.

U Rwanda rukomeje gukurura ibyamamare m’ubukerarugendo basura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda ndetse n’ubushoramari. Muri Africa, u Rwanda ruri mubihugu bike bifasha no gushigikira abanyamahanga gutangiza imishinga migari mu iterambere ry’igihugu. Umunyamideri Briana Jai wamenyekanye cyane ubwo yari umukunzi wa Harmonize agiye gukorera urugendo mu Rwanda.

Amakuru dukesha IGIHE, Nadia inshuti ya Briana Jai yavuze ko Briana agiye kugira ibiruhuko mu Rwanda, ati: “Briana agiye kuza mu Rwanda mu gihe byibuza cy’amezi abiri, aje mu biruhuko ndetse ni naho azizihiriza umunsi mukuru we w’amavuko. Uretse ibyo azaba ari no kwiga Igihugu ku buryo bikunze yanahashora amafaranga kuko ubwo twavuganaga twatekerezaga n’uko twakwimukira inaha.”

Nyuma yo yuko u Rwanda rumaze gushimwa nabanyamahanga benshi nkahari umutekano, umuduko mu iterambere, isuku, ndetse nibidukikije mukurinda ihindagurika ry’ikirere; Nadia yavuze ko bashaka no kureba ko bashora imari ndetse no kuhubaka urugo bagatura.

Nadia ati: “Njye namaze gushima inaha ni heza, na Briana namusabye ko yaza akahareba, nahashima nawe ahari imishinga twavuganye dushobora kuhakorera.”

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.