BREAKING NEWS: Rayon sports isinyishije ibikurankota bitatu(3) nonaha.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yamaze kumvikana n’abakinnyi 3 barimo babiri basatira izamu n’umunyezamu w’umunyamahanga.

Rayon Sports yamaze gutangaza abakinnyi 26 izakoresha umwaka utaha w’imikino  2022-2023, igiye gutungurana isinyisha abandi bakinnyi batatu bashya barimo babiri bayinyuzemo.

Amakuru ahari ni uko kugeza kuri ubu abakinnyi batatu barimo Kevin Muhire waherukaga kujya muri Kowait ariko ntabone Visa agahita agaruka mu Rwanda, ,Mouusa Kamara wigeze kuyinyuramo nawe agomba kugaruka mu Rwanda agahita asinya amasezerano.

Hari nundi munyezamu w’umunya Tanzania wakiniraga Yanga Afrikans yo muri Tanzania biteganyijwe ko agera mu Rwanda akumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports , uyu mukinnyi akaba yararanzwe n’umutoza w’abanyezamu Niyonkuru Vladimir wabanye nawe muri Yanga.

Uyu munyezamu wa 4 wa @yangasc akaba yari ategerejwe i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ndetse akaba yahageze ,Aje kurangiza ibiganiro na @official_rayonsports aho ashobora gusinya amasezerano y’umwaka umwe.

Ramadhani Kabwili wavutse tariki 11 Ukuboza mu 2000 yaakiniye amakipe y’igihugu ya Tanzania y’abato mu byiciro bitandukanye,Kabwili: Yanga SC keeper not bothered by lack of playing time | Goal.com  Uganda

Vladimir Niyonkuru usanzwe utoza Abanyezamu ba Rayon Sports yamutoje muri Yanga Africans ari mu bagize uruhare ngo uyu munyezamu yemere kuza mu Rwanda.

Hari amakuru yari yavuzwe ko Rayon Sports yamaze kumvikana n’umurundi witwa Rukundo Onesime ariko uyu akaba atakije kubera amafaranga yatse iyi kipe.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Muhire Kevin yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Misiri aho yari asanze ikipe ya Al Yarmouk FC yari iri kuhakorera umwiherero.

Ubwo Muhire Kevin yahagurukaga mu Rwanda amakuru yavugwaga ko ikipe ya Al Yarmouk FC yo mu Cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Kuwait izamutangaho miliyoni 60 z’Amanyarwanda n’umushahara wa miliyoni 5 buri kwezi agasinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi agezeyo ntabwo yashoboye kumvikana na Al Yarmouk FC bituma ahitamo kugaruka mu Rwanda n’ubwo hari andi makuru avuga ko impamvu atasinyiye Al Yarmouk FC ari uko yabuze Visa izamujyana kuri Kuwait bigatuma iyi kipe imukuraho amaso.

Amakuru kglnews yamenye ni uko Muhire Kevin yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe aho yaguzwe miliyoni 12 z’Amanyarwanda aya mafaranga akaba yayahawe na Muhirwa Prosper usanzwe amuha buri kimwe akeneye.

Moussa Camara ategerejwe mu Rwanda ejo ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022 aho azahita asubira mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu rutahizamu w’imyaka 28 y’amavuko, yanyuze mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2016 ayivamo muri 2017 ubwo yerekezaga mu ikipe ya Ismaily yo mu gihugu cya Misiri.

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe ifite ikibazo cya rutahizamu w’igihangange izagenderaho mu mwaka utaha w’imikino ubura iminsi ibiri ngo utangire yamaze gufata icyemezo cyo kugarura Moussa Camara.

Amakuru kglnews  yamenye ni uko Rayon Sports yamaze koherereza itike y’indege rutahizamu Moussa Camara aho azagera mu Rwanda ejo agahita asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Moussa Camara yabonye izuba tariki 1 Nyakanga 1994, yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Bamako, AS Kasserine, Mo Bejaia, Sohora SC na CS Hammam-Lif FC.

Biteganyijwe ko aba ba bakinnyi batatu baza gusinya muri Rayon Sports uyu munsi uretse Moussa Kamara uribugera mu Rwanda uyu munsi .

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda