Amakuru abyutse acicikana hirya no hino mu bitangazamakuru bitandukanye hank mu Rwanda nuko abakobwa batandatu n’ umuhungu umwe bari barakatiwe igifungo cy’ imyaka 15 bamaze kurekurwa.
Aba bakobwa bari bahamijwe ibyaha bishingiye ku gikorwa cyo kwangiza imyanya ndangagitsina ya mugenzi wabo, bari mu bafunguwe by’agateganyo nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda yemeje ifungurwa ry’abantu 802.
Ku wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022, nibwo Inama y’ Abamimisitiri yateranye yemeje ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 802 bari barakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye.Amakuru yamenyekanye, ni uko muri aba nantu 802 bafunguwe, harimo abakobwa batandatu n’umuhungu umwe bari barakatiwe gufungwa imyaka 15 ndetse n’ihazabu ya Miliyoni 3 Frw.
Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Umuhoza Konny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja, Uwimana Zainabu, ndetse na Kamanzi Cyiza Cardinal, bafunguwe kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022, ubwo hafungurwaga abantu 802 bateganywa muri ririya teka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo.
Aba bakobwa batandatu n’umuhungu umwe kandi, bafunguwe nyuma yuko bari barandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, basaba imbabazi.
Muri Werurwe 2020, aba bakobwa babanje kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwakatiye aba bakobwa n’umuhungu, gufungwa imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 4 Frw.
Bajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruza kubahamya ibyaha, rubakatira gufungwa imyaka 15 no gutanga 4 470 425 Frw.
Mu iburana ryabo, aba bakobwa bemeraga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mugenzi wabo ariko ko batari bagambiriye kumwica, bagasaba imbabazi ibyaha bibiri bemeraga.Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko bakubise umukobwa mugenzi wabo bagambiriye kumwica bityo ko bari bakwiye guhamwa n’icyaha cy’umugambi wo kwica.
Aba bakobwa batandatu n’umuhungu umwe, batawe muri yombi muri Werurwe 2020 nyuma yuko bakubise mugenzi wabo witwa Uwimana Sandrine bakamwangiza imyanya ndangagitsina cye, bamuziza kuba yari yaratwaye umukunzi w’umwe muri aba bakobwa.