BREAKING NEWS: Kwizera Olivier Amaze Guhagarikwa na Rayon Sports [IMPAMVU]

Umunyezamu Kwizera Olivier Amaze guhagarikwa n’ikipe ya Rayon Sports Kubera ikibazo cy’imyitwarire.

Nyuma y’uko umunyezamu Hakizimana adolphe yicajwe na Kwizera Olivier,kuri ubu niwe ugiye kwitabazwa mu mu kino ugiye kubahuza na Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera Kuko Olivier we yamaze guhagarikwa.

Kwizera Olivier yari amaze iminsi yitwara neza mu ikipe ya Rayon Sports ibye ntabwo bigenze neza kuko nyuma yo gukererwa gusanga bagenzi be mu mwiherero yahise ahabwa ibihano.

Kuri ubu nkuko birigutangazwa kumbuga nkoranyambaga zitandukanye Kwizera Olivier ngo yasabwe kugera mu mwiherera ku isaha ya saamoya z’umugoroba we ahagera saatanu zijoro bikaba bimuviriyemo guhagarikwa.

Rayon Sports ihagaritse uyu muzamu mugihe yaramaze iminsi ayifasha kwitwara neza mu mikino itandukanye ya shampiyona ndetse n’iyigikombe cy’amahoro.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.